Home UDUSHYA China: Umusore yatawe muri yombi amaze gutekera umutwe hoteli zirenga 60
UDUSHYA

China: Umusore yatawe muri yombi amaze gutekera umutwe hoteli zirenga 60

Umusore w’imyaka 21 wo mu Mujyi wa Taizhou mu Bushinwa yabeshye Hoteli zisaga 60 azibamo atishyura ndetse zimwishyuza akayabo k’indishyi y’akababaro nyuma yo guhimba ibinyoma by’uko yabonye ibibazo by’umwanda ukabije muri izo hoteli.
Uyu musore, yabwiraga hoteli ko azazitangira ikirego cyangwa akagaragaza amashusho y’uwo mwanda kuri interineti.

Jiang, yadukanye ayo mayeri adasanzwe, akajya ayakoresha mu gihe ashaka gutembera akarara muri za Hoteli zitandukanye kandi adafite amafaranga yo kuzishyura.

Muri Nzeri 2023, nyuma yo gutangira Kaminuza, no kubona uko amafaranga amushiranye, nibwo yatangiye kwiga uwo mutwe w’iterabwoba, akabwira hoteli ko azitangira ikirego kubera umwanda ukabije zifite.

Mu mezi icumi gusa, Jiang ngo yashoboye gukoresha ayo mayeri muri hoteli 63,

akazijyamo zikamuha serivisi zose akeneye, yarangiza ntiyishyure, ahubwo icyumba yarayemo

akagishyiramo imisatsi, inyenzi zapfuye n’udukingirizo twakoreshejwe, ubundi agahita ahamagara

abakora muri hoteli akabibereka, akababwira ko agiye kubishyira ku karubanda, isi ikababona.

Umupolisi utaravuzwe amazina wo mu gace ka Linhai mu Bushinwa, aganira n’Ikinyamakuru South

China Morning Post, yagize ati, “ Mu mezi 10, Jiang yajyaga muri hoteli n’eshatu cyangwa enye ku munsi.”

Inyinshi muri izo hoteli zahitaga zemera gukora ibyo Jiang azisaba, zanga ko yazikorera icyo gikorwa cyo kuziharabika.

Ariko umwe mu bacunga za Hoteli, aherutse kwiyemeza guhangana nawe, ngo yanga gukora ibyo asaba, ahubwo ahamagara mu zindi hoteli zo muri ako gace, azibwira kuri uwo mukiriya udasanzwe, nabo bamubwira ko yabajujubije.

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Articles

UDUSHYA

Insigamunani:Ibijya gucika inkungu ibijya imbere

Uyu mugani bawuca iyo babonye ingaruka mbi ku kintu cyagizwe ibanze kitabigombaga,...

UDUSHYA

Abadepite barwaniye mu cyumba cy’Inteko bamwe bakoresha ibiturika

Ku wa Kabiri w’iki Cyumweru mu Nteko Ishinga Amategeko ya Seribiya habereye...

UDUSHYA

Rubavu: Abarwanyi ba FDLR bishyikirije inzego z’umutekano z’u Rwanda mu mahoro

Kuri uyu wa Kabiri taliki 07 Mutarama 2024, Abarwanyi batatu bari mu...

UDUSHYA

Umutoza yarezwe gutanga pompaje zigera kuri 368 zikabatera uburwayi

Mu mujyi wa Texas,Umutoza John Harrell watozaga abanyeshuri ku ishuri rikuru rya...

Don`t copy text!