Mu Karere ka Rwamagana umwarimu yirukanwe ku kazi nyuma yo guhamywa icyaha cyo gusiba akazi iminsi itanu yikurikiranya nta mpamvu izwi yabimuteye.
Ni ibaruwa Umurunga ufitiye kopi yashyizweho umukono n’umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana, yandikiwe umwarimu witwa NSHUTIRAKIZA Ernest Lisdine wigishaga ku Rwunge rw’amashuri rwa Nkungu, amenyeshwa ko yirukanwe ku kazi burundu.
Ni ibaruwa yanditswe ku wa 12/12/2024.
Iyi baruwa igira iti:
Repubulika y’u Rwanda
Intara y’Iburasirazuba
Akarere ka Rwamagana
Rwamagana, kuwa 12/12/2024
N° 4956../05.01/1
Bwana NSHUTIRAKIZA Ernest Lisdine
Umwarimu kuri G.S.Nkungu
Impamvu: Kwirukanwa ku kazi
Bwana NSHUTIRAKIZA;
Nshingiye ku Iteka rya Minisitiri w’Intebe No 033/03 ryo ku wa 12/11/2024 rishyiraho Sitati yihariye y’abakozi b’amashuri y’uburezi bw’ibanze, cyane cyane mu ngingo ya 67;
Nshingiye kuri raporo y’akanama gashinzwe gukurikirana amakosa yo mu rwego rw’akazi muri G.S.Nkungu yo kuwa 22/11/2024 yagaragaje ko uhamwe n’ikosa ryo gusiba akazi mu gihe cy’iminsi itanu ikurikirana kandi ukaba nta mpamvu wagaragaje kakagusabira igihano cyo kwirukanwa ku kazi;
Nshingiye ko wagiye wandikirwa usabwa ibisobanuro byo gusiba akazi ntusubize ku gihe wahawe, akaba kandi atari ubwa mbere akanama gashinzwe gukurikirana amakosa yo mu kazi gateranye kiga ku myitwarire yawe idindiza ireme ry’uburezi, ibi bikaba ari impamvu zongera uburemere bw’ikosa;
Nkwandikiye nkumenyesha ko wirukanwe ku kazi k’ubwarimu wakoraga.
Ugire amahoro.
(Umukono)
MBONYUMUVUNYI Radjab
Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana
Bimenyeshejwe:
Madame Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo
Bwana Minisitiri w’Uburezi
Madame Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu ishinzwe abakozi ba Leta
Bwana Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba
Bwana Perezidà w’Inama Njyanama y’Akarere ka Rwamagana
Madame Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Munyaga
Madame Umuyobozi wa G.S.Nkungu