Wednesday, January 22, 2025
spot_img

Latest Posts

Uburezi: Amakuru agezweho buri wese akwiye kumenya

Aya ni amakuru agezweho ari kuvugwa hirya no hino by’umwihariko mu burezi.
1.
Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 10 Ukuboza 2024, ku Kigo cy’Amahugurwa cya REB, Umuyobozi Mukuru wa REB, Bwana Nelson MBARUSHIMANA yatangije amahugurwa ya “World Science Movement STEM.”

Aya mahugurwa yibanze ku itumanaho mu bya siyansi no ku buryo bwo kwigisha hifashishijwe ibikoresho bya STEM ( Science, Technology, Engineering , and Mathematics) hanatangazwa icyerekezo cya YGA ( Young Global Impact) mu kwita kuri STEM.

Mu rwego rw’uyu mushinga, abarimu 30 bo mu mashuri 10 yahiswemo i Kigali bitabiriye amahugurwa arambuye agamije kubaha ubumenyi n’ibikoresho by’ingenzi bya STEM (Ubumenyi, Ikoranabuhanga, Ubwubatsi, n’Imibare) kugira ngo bazahugure abandi .

Umuyobozi mukuru wa REB yagize ati:” Guhugura urubyiruko mu bumenyi n’ubushobozi bukwiye bibategurira guhangana n’ibibazo by’ikinyejana cya 21, bikabahindura abajyanama beza b’isi yacu, babifashijwemo n’iyigishwa rya STEM rifite intego yo kurengera ibidukikije no guhangana n’imihindagurikire y’ibihe.”

2.


Kuri uyu wa Kabiri kandi mu Kigo cy’Ubutore cya Nkumba hakiriwe ikiciro cya 5 cy’abarimu bigisha mu mashuri y’incuke. Bagiye guhugurwa ku kwigisha Amateka, Indangagaciro z’umuco Nyarwanda, by’umwihariko amasomo ajyanye n’ikigero cy’abana kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

3.
Kuri uyu wa Gatatu kandi biteganyijwe ko ikiciro cya kabiri mu bigo by’amashuri 471 byatumiwe mu nama ijyanye no kurebera hamwe uburyo hasibizwa abanyeshuri batsinzwe ikizamini cya Leta gisoza amashuri yisumbuye mu mashami yarangiye, kitabira inama. Imyanzuro iva muri iyi nama ikazamenyekana mu gihe cya vuba kugirango abo ireba bamenye icyo gukora.

4.
Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 13 Ukuboza 2024 mu Rwanda nibwo hazizihizwa umunsi mukuru mpuzamahanga wa mwarimu. Uyu munsi ngaruka mwaka, uw’uyu mwaka ufite insanganyamatsiko igira iti:” Umwarimu uhawe agaciro bimwongerera imbaraga ashyira mu burezi.”

Kuri uyu munsi kandi biteganyijwe ko abarimu bazorozwa inka binyuze mu Kigo k’Igihugu Gishinzwe Uburezi bw’Ibanze mu Rwanda,REB. Bivugwa ko hari abasanzwe bafite izi nka muri buri murenge bakaba bazaziturira abandi.

Gusa ku rundi ruhande hari abarimu bavuga ko ibi ari ubwa mbere babyumvise. Gusa biteguye gusobanukirwa byose ku munsi wa mwarimu.

5.
Mbere yo gushyira amanota muri CAMIS buri mwarimu agomba kubanza gukora ikitwa “Data Validation” mbere yo gushyira amanota muri CAMIS.

Loading

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

Don`t copy text!