Wednesday, December 11, 2024
spot_img

Latest Posts

Gatsibo: Umugabo yishwe n’umuti wica imbeba

Mu Karere ka Gatsibo haravugwa inkuru y’umugabo witwa Ishimwe Patrick bikekwa ko yanyoye ikinini cy’imbeba bikamuviramo urupfu.

Ishimwe bivugwa ko yiyahuye mu mpera z’icyumweru gishize, akomoka mu Mudugudu wa Rwagitima, Akagari ka Bushobora, Umurenge wa Remera ho mu Karere ka Gatsibo.

Bamwe mu baturanyi ba Ishimwe baganiriye n’itangazamakuru bavuze ko yagiye kugira ikinini cy’imbeba avuga ko zamuzengereje, nyuma baza gutungurwa no kumva yapfuye bikekwa ko urupfu rwe rufitanye isano n’uwo muti yari yagize bakanamwigisha uko bawukoresha.

Uwabonye Ishimwe agura ikinini cy’imbeba, avuga ko yakiguze amafaranga 200 RWF.

Hari abavuga ko kwiyahura bishobora kuba byaratewe n’amakimbirane yo mu muryango. Kuko uyu musore yari afite umugore bamaranye igihe gito, ariko ngo bahoraga mu makimbirane aho umugore yamushinjaga kumutwarira amafaranga yagujije.

Abaturanyi bakomeza bavuga ko Ishimwe bikekwa ko yiyahuye yashinjwaga n’umugore we kumutwarira amafaranga agera ku bihumbi 30Frw. Ni nyuma y’uko umugore yari yarahawe na mama we amafaranga hanyuma yabyuka akayabura, ubwo akavuga ko ari umugabo we wayibye.

Gitifu w’Umurenge wa Remera, Urujeni Consolée, yatangaje ko bamenye aya makuru y’urupfu rwa Ishimwe rwaturutse ku bibazo yari afitanye n’umugore babanaga mu buryo butemewe n’amategeko.

Gitifu Urujeni yaboneyeho gusaba abaturage kwirinda amakimbirane mu miryango ndetse n’uwakoreye undi amakosa akamusaba imbabazi.

Nyakwigendera ubwo yari arembye yahise ajyanwa mu Bitaro bya Kiziguro ari naho yaje gusiga ubuzima.

Src: Bwiza

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU