Thursday, January 23, 2025
spot_img

Latest Posts

Ubutumire mu mahugurwa ajyanye n’ikiruhuko cyo kubyara ku barimu

Umuyobozi w’Akarere (Bose)

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere (Bose)

Bwana/Madamu

Impamvu: Ubutumire mu mahugurwa ku mbumbanyigisho(Module) ijyanye n’ikiruhuko cya mwarimu cyo kubyara.

Hagendewe ku mbogamizi zitoroshye zijyanye n’imicungire ya mwarimu mu gice cy’uburezi, Minisiteri y’Uburezi ibinyujije mu Kigo k’Igihugu Gishinzwe Uburezi bw’Ibanze mu Rwanda,REB yashyizeho sisiteme igenzura amakuru yose ya mwarimu (Teacher Management Information System, TMIS) mu rwego rwo kuzamura imicungire n’imigenzurire y’abarimu bari mu kazi bigisha mu mashuri y’incuke, abanza, ayisumbuye n’ay’imyuga n’ubumenyingiro.

Kugirango imicungire no gusimbuza umwarimu uri mu kiruhuko cyo kubyara ibe myiza kurushaho, Minisiteri y’Uburezi ibinyujije muri REB na RTB yashyizeho imbumbanyigisho (Module) y’ikiruhuko cyo kubyara, amabwiriza y’imikoreshereze yayo yoherejwe mu turere ndetse amahugurwa yarateguwe ku bayobozi b’amashuri, abashinzwe kugenzura amakuru ku mashuri ( School Data Managers), abashinzwe uburezi ku karere (DDE na DEO) n’ushinzwe imishahara n’imibereho myiza ya mwarimu (HR). Aya mahugurwa akazatangira tariki ya 09 akarangira 24 Ukuboza 2024.

Aya mahugurwa agamije guha aba bavuzwe haruguru ubumenyi n’ubushobozi mu kumenya iyi mbumbanyigisho bagafasha abarimu b’abagore kohereza ubusabe bw’ikiruhuko cyo kubyara binyuze muri TMIS.

Ni muri urwo rwego tugusabye gutumira abavuzwe haruguru kwitabira amahugurwa ku matariki ari ku mugereka w’iyi baruwa, no gutegura icyumba azaberamo kirimo ibyuma nsakazamajwi (Sonorisation).

Amafaranga y’urugendo azatangwa na MINEDUC/SPIU. Murakoze ku bufatanye bwanyu bwa buhoraho.

Itangazo ryashizweho umukono na

Charles KARAKYE,
Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Uburezi.

Loading

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

Don`t copy text!