Umugabo wo mu Karere ka Rulindo aravugwaho kwiyahuza umuti witwa Rava, nyuma y’uko yari amaze gutema umugore we.
Ibi byabaye kuri uyu wa Kane taliki 05 Ukuboza 2024, bibera mu Murenge wa Buyoga, Akagari ka Gitumba ho mu Mudugudu wa Gitaba.
Amakuru avuga ko uyu mugabo witwa Munyengabire Augustin w’imyaka 51 y’amavuko yatemye umugore we witwa Mukafureri Bernadette w’imyaka 47 y’amavuko aho yamutemeye mu murima amusanzemo.
Uyu mugore yatemwe mu mutwe, ku gikanu mu maso no ku kuboko ariko yahise afashwa ajyanwa ku Bitaro bya Kinihira.
Umugabo nawe bahise bajya kumureba ngo bamujyane abazwe ibyo yakoze, basanga aryamye mu murima yamaze kwiyahuza umuti wa Rava ariko atapfuye nawe ahabwa ubufasha agezwa ku Kigo Nderabuzima cya Buyoga.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Buyoga, Manirafasha Jean D’Amour, yahamije iby’aya makuru.
Yagize ati: “Nibyo umugore yagiye kwa muganga, ubu ari ku Bitaro bya Kinihira, umugabo nawe ari ku kigo nderabuzima ngo yagerageje kwiyahura nyuma yo kubikora niyo tumwohereje.”
Gitifu Manirafasha akomeza uvuga ko uyu muryango wari usanzwe ubanye mu makimbirane, ari naho yaboneye umwanya wo gutanga ubutumwa bw’uko ihohoterwa iryo ari ryose ritemewe kandi abantu bakwiriye kuryirinda ndetse abantu uko baturanye bajya batanga amakuru ku miryango ibanye mu makimbirane. (Bwiza)