Monday, January 20, 2025
spot_img

Latest Posts

Rubavu: Umwana n’umubyeyi we bafatanywe imyenda ya caguwa bakuye muri Congo

Mu Karere ka Rubavu hafatiwe abagore babiri bari bafite amabaro umunani y’imyenda ya caguwa bacuruzaga mu buryo bwa magendu.

Abafashwe na Polisi y’u Rwanda, Ishami rishinzwe kurwanya magendu n’ibindi byaha, ASOC ni umubyeyi w’imyaka 57 y’amavuko n’umukobwa we ufite imyaka 27 y’amavuko.

Bafashwe mu gitondo cyo ku wa Kabiri taliki 03 Ukuboza 2024, bafatirwa aho batuye mu Murenge wa Nyakiriba, Akagari ka Nyarushyamba ho mu Mudugudu wa Runyeheri.

SP Bonaventure Twizere Karekezi, uvugira Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Iburengerazuba, yavuze ko bafashwe biturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage.

Yagize ati: “Hagendewe ku makuru yizewe Polisi yari ifite ko hari imyenda myinshi ya magendu ibitse mu ngo za bariya bombi, bidatinze abapolisi bo mu Ishami rishinzwe kurwanya magendu bahise bahagera, bahasatse basangamo amabaro umunani y’imyenda ya caguwa yinjijwe mu gihugu mu buryo bwa magendu, avanywe muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo.”

Uyu muvugizi yaboneyeho no gushimira abaturage batanze amakuru, asaba buri wese kwirinda magendu bitewe n’uko amafaranga ava mu misoro n’amahoro akoreshwa mu kubaka ibikorwaremezo nk’imihanda, amashuri, ibitaro n’ibindi, bityo kubinyereza bikaba bigira ingaruka ku bukungu bw’igihugu n’iterambere ry’imibereho myiza y’abaturage.

Kwishora mu bucuruzi bwa magendu bihanishwa ibihano bikomeye birimo igihano cy’igifungo kitarengeje imyaka 5 n’ihazabu ingana na 50% by’agaciro k’ibicuruzwa byinjijwe ku buryo bwa magendu nk’uko biteganywa n’Itegeko rigenga Imicungire ya Gasutamo mu Muryango w’Ibihugu by’Afurika y’Iburasirazuba rikoreshwa no mu Rwanda.

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

Don`t copy text!