Home AMAKURU RDC: Igihano cy’urupfu kigiye gutangira gushyirwa mu bikorwa
AMAKURU

RDC: Igihano cy’urupfu kigiye gutangira gushyirwa mu bikorwa

Abakatirwa igihano cy’urupfu muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, baratangira kujya bicwa mu gihe cya vuba. Ibi byatangajwe na Minisitiri w’Ubutabera muri iki gihugu, Constant Mutamba.

Kuri uyu wa 3 Ukuboza 2024, nibwo yatanze ubu butumwa, ubwo yagaragazaga uburemere bw’ibyaha urubyiruko rwibumbiye mu mutwe wa Kuluna rukomeje gukorera mu mujyi wa Kinshasa no mu yindi.

Ati: “Kuluna bakomeje guteza impfu n’agahinda mu murwa mukuru no mu yindi mijyi y’igihugu. Kuluna bashyira imiryango yacu mu kiriyo.”

Minisitiri Mutamba yasobanuye ko hashyizweho Komisiyo igizwe n’abacamanza bakuru, abasirikare, abapolisi n’abasivili, iratangira kuri uyu wa 4 Ukuboza 2024 ibikorwa bigamije guca ba Kuluna bose mu mijyi.

Ati: “Uzafatwa wese, azafungwa, aburanishwe, akatirwe. Nk’uko mubizi, bose bashinjwa iterabwoba kuko ibikorwa byabo bigize iterabwoba. Mbese bazahanishwa igihano cy’urupfu. Komisiyo yafashe icyemezo cyo gushyira mu bikorwa igihano cy’urupfu.”

Ba Kuluna bazakatirwa igihano cy’urupfu, bazajya bafungirwa muri gereza zirindirwa umutekano mu buryo bukomeye nk’iya Nginga kugira ngo hatazagira utoroka.

Muri Werurwe uyu mwaka nibwo Leta ya Congo yasubijeho igihano cy’urupfu, isobanura ko igamije kurwanya ibyaha birimo ubugambanyi bikorerwa mu bice biberamo intambara, ndetse n’ubugizi bwa nabi mu mijyi.

Gusa iki cyemezo cyamaganywe n’imiryango mpuzamahanga irimo iharanira uburenganzira bw’ikiremwamuntu, ndetse ni kimwe mu byo Akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe uburenganzira bw’ikiremwamuntu kanenze mu Ugushyingo 2024.

Patrick Muyaya, Minisitiri w’Itumanaho n’Itangazamakuru akaba n’Umuvugizi wa Guverinoma ya RD Congo, yasobanuriye aka kanama ko iki gihano cyasubijweho bitewe n’intambara iri kubera mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, akizeza ko nirangira kizakurwaho.

Aka kanama kasabye Leta ya RD Congo gukuraho iki gihano bidasabye gutegereza ko iyi ntambara irangira, intumwa zayo zikamenyesha ko nubwo cyashyizweho, kitigeze gishyirwa mu bikorwa.

Urubyiruko rwa Kaluna

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Articles

AMAKURU

Gutebya uhakana cyangwa upfobya Jenoside yakorewe Abatutsi ni icyaha – Dr. Murangira B. Thierry

Dr. Murangira B. Thierry, uvugira Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, yagaragaje ko nta...

AMAKURU

Kinshasa: Abantu babarirwa mu bihumbi n’imodoka baheze ku kiraro cya N’djili

Kuva Ejo ku wa Gatandatu taliki 05 Mata 2025, abantu babarirwa mu...

AMAKURU

Ingabo za FARDC ziri kwifotoreza mu Mujyi wa Walikale zaburiwe na M23

Ihuriro Alliance Fleuve Congo, AFC, ryaburiye ingabo za Leta ya Congo, FARDC...

AMAKURU

Guverinoma y’u Rwanda itanze umucyo ku rupfu rw’Umuvugizi wayo, Alain Muku n’icyo yazize

Guverinoma y’u Rwanda yemeje ko uwari Umuvugizi wayo Wungirije, Alain Mukuralinda yitabye...

Don`t copy text!