Thursday, December 5, 2024
spot_img

Latest Posts

Kwishima birashoboka abantu badasinze – RIB yavuze imyitwarire ikwiye kuranga abaturarwanda mu mpera z’umwaka

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwasabye abanyarwanda kwitwara neza muri izi mpera z’umwaka, ndetse bakazirikana ko bashobora kwishima badasinda.

Ni ubutumwa bwatanzwe na RIB ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga, nyuma y’uko umwe mu bakoresha izi mbuga nkoranyambaga yandikiye RIB, agira ati: “Ko mbona dutangiye impera z’umwaka tukaba dushima inzego zacu zirimo RIB ko zikomeje kuturinda tunabashima cyane. Ubu muraduteganyiriza iki muri izi mpera z’umwaka? Ubwo bizashoboka ko twishima tunywaless?”

Mu kumusubiza, RIB yagize iti:” Birashoboka cyane kwishima abantu #banywaLess ni nabyo tubifuriza kuko ari byo bikurinda kugwa mu byaha bitandukanye. Muri izi mpera z’umwaka icyo tubizeza ni ugukomeza kurwanya icyaha, kandi dufatanyije namwe birashoboka. Tukwifurije gutangira ukwezi k’Ukuboza neza, kuzakubere ukwezi kuzira icyaha.”

Loading

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU