Sunday, January 5, 2025
spot_img

Latest Posts

Kirehe: Scania yagonze umwana w’umunyeshuri ahita ahasiga ubuzima

Mu Karere ka Kirehe habereye impanuka ikomeye, aho umwana w’umunyeshuri uri mu kigero cy’imyaka 5-6 y’amavuko, yagonzwe n’ikamyo yo mu bwoko bwa Scania imunyuze hejuru agahita yitaba Imana.

Iyi mpanuka yabaye mu masaha y’umugoroba wo kuri uyu wa Gatatu taliki 04 Ukuboza 2024, ibera mu Mudugudu wa Rutonde, Akagari ka Nyabikokora ho mu Murenge wa Kirehe.

Ababonye iyi mpanuka bavuga ko ikamyo yagonze umwana wageragezaga kwambuka umuhanda nyuma y’uko mama we yari amaze kwambuka amusize hakurya y’umuhanda. Ikamyo ikimara kugonga umwana yahise yihuta cyane ababibonye bahita batabaza inzego z’umutekano, kugira ngo itarenga umupaka.

Mama wa nyakwigendera avuga ko yazindutse ajyana umwana we ukiri muto ku ishuri, basezerana ko ari we ugaruka kumutahana. Impanuka ikaba yabaye umwana ari kumwe na nyina ubwo yari amukurikiye yambuka umuhanda.

Ubwo iyi nkuru yakorwaga mama wa nyakwigendera nawe yari yagejejwe ku bitaro kugira ngo yitabweho.

Abaturanyi n’umuryango wa nyakwigendera bose bahungabanyijwe n’iyi mpanuka kuko uyu mwana yari akiri ikinege, umurambo we wahise ujyanwa mu buruhukiro bw’Ibitaro bya Kirehe.

Thomas Habanabakize, uyobora Umudugudu wa Rutonde, yavuze ko bababajwe n’iyi mpanuka yabaye bakaba banihanganisha umuryango wa nyakwigendera.

Uyu muyobozi yongeyeho ko abana bakwiye gutozwa neza uko bambuka umuhanda, ndetse n’ababyeyi babo bagakomeza kuba maso bakumira impanuka.

Mu Karere ka Kirehe hakomeje kumvikana impanuka zo mu muhanda ahanini ziterwa n’amakamyo aba ava cyangwa yerekeza mu gihugu cya Tanzania. Abaturage bakaba basabwa gukomeza kwitwararika bagendera mu muhanda neza. (Bwiza)

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

Don`t copy text!