Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri taliki 03 Ukuboza 2024, imirwano ikomeye yongeye kubura hagati y’ingabo za leta ya Congo zishyigikiwe na Wazalendo n’abarwanyi b’umutwe wa M23.
Ugendeye ku makuru y’ubuyobozi n’abashinzwe umutekano agera kuri Kivu Morning Post, iyi mirwano ivugwa mu Burasirazuba bwa Congo yibasiye mu duce twinshi two muri Teritwari za Masisi na Lubero kuri axe ya Kaseghe-Matembe.
Iyi mirwano yo muri iki gitondo ivugwa mu Majyepfo ya Lubero, ikurikiye iyahabaye ejo hashize ku wa Mbere taliki 02 Ukuboza uyu mwaka nayo yari ikomeye.
Amakuru aturuka muri ako karere avuga ko nyuma y’imirwano ikaze kuri uyu wa Mbere, kuri uyu wa Kabiri mu gitondo, indi mirwano ikomeye hagati ya FARDC ifatanyije na Wazalendo na M23 yongeye gusubukurwa muri Matembe.
Biravugwa ko kandi M23 yaba yigaruriye ahitwa Alimbongo, mu gihe andi makuru ava ku ruhande rwa leta avuga ko bitandukanye n’ibivugwa n’abegereye M23 Alimbongo yari ikomeje kugenzurwa na FARDC.
Uruhande rwa Leta rukomeza rwigamba ko M23 yatakaje abarwanyi bayo 20, bagiye mu mirwano yo kuri uyu wa Mbere, abandi benshi barakomereka.
Ni mu gihe bivugwa ko inzira ya Matembe, Hutwe, Katwa, Musige na Kihuu hose ubu harimo kugenzurwa n’abarwanyi ba M23. Mu nkengero za Pinga, hose M23 ikaba yongeye kuzamura imbaraga muri turiya duce.
Amakuru avuga ko imirwano yabereye hafi na Bitende, ku ruhande rw’iburyo, ahandi ni muri village Bihendo, aho bivugwa ko aba FDLR batabaye bose bashiriye mu mugezi kuko imirwano yahinduye isura bakaba barashwe bikomeye.
Laurence Kanyuka, uvugira umutwe wa M23, yavuze ko kuva saa kumi z’igitondo Igisirikare cya leta n’ababbari bacyo bagabye ibitero bya rusange mu bice bituwe cyane muri Lubero/Matembe, Kibabi, Kinigi, Bufaransa no mu nkengero zaho zitibagiwe no gutera ibirindiro bya M23.