Mu Mudugudu wa Rwimpondo mu Kagari ka Rwimitereri mu Murenge wa Murambi ho mu Karere ka Gatsibo, haravugwa inkuru y’umusore witwa Nyamuberwa Gervais, wapfuye ku mugoroba wo ku wa Kane taliki 28 Ugushyingo 2024, bivugwa ko yanizwe n’inyama yari akuye ku isahani yari itumijwe n’umukiriya wari muri imwe muri resitora ikorera mu isantere ya Gisenyi i Rwankuba ku isoko.
Bivugwa ko yayitamiye ntayikanje, ayimize iramuniga imuheza umwuka, bagerageje kumufasha ngo bayimukure mu muhogo aho yari yahagamye, biranga biba iby’ubusa apfa akigezwa kwa muganga.
Umwe mu baturage bo muri aka gace aganira n’itangazamakuru yagize ati: “Uko mucoma yashyiriye abandi mu gikari, uwo musore yahise ashikuza inyama, arayimira, bakajya bamubaza ngo ibyo udukoreye ni ibiki abahagaze iruhande, akajya ananirwa no kuvuga no kugenda, urukonda ruraza.”
Undi yagize ati: “Ntabwo twabihamya ko yayibye, ariko we yayiriye iramuniga, ubundi babura uko bayimuratsa, nyuma aza gupfa.”
Bamwe mu baturage bari aho bavuga ko uru rupfu rusanishwa n’impanuka yahitana uwariwe wese mu gihe igihe cye cyageze.
Ati: “Na we yakuniga igihe cyawe cyageze, nonese twareka inyama? Ni igihe cyari cyageze.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Murambi, Ndayisenga Jean Claude, yavuze ko mu byavuzwe, inkuru y’urupfu rw’uyu musore ikimara kumenyekana ari uko ngo yaba yazize inyama yari amize, ariko bikarangira imunize.
Yagize ati: “Biravugwa ko ejo ku gicamunsi yagiye muri resitora y’ahantu ku gasoko kitwa Gisenyi, nyuma yaka ibiryo mu byo yaguze harimo n’inyama, inyama niyo yahereyeho ayimize iramuniga.”
Akomeza agira ati: “Hafashwe umwanzuro wo kumugeza ku kigo nderabuzima kugira ngo ahabwe ubutabazi, ari naho yashiriyemo umwuka.”
Gitifu Ndayisenga yahaye ubutumwa abaturage ko bakwiye kwirinda icyo ari cyo cyose cyabatera impanuka nk’iyi, bakirinda kurya mu buryo budasanzwe.
Uyu nyakwigendera wari mu kigero cy’imyaka 32 y’amavuko, ngo yari mu mishinga yo gushinga urugo, aho yari amaze no kubaka inzu, ariko atarayikinga.
Abantu bari bamuzi, bavuga ko nta kibazo cy’ubuzima yari asanzwe afite, ni mu gihe hagiterejwe ibisubizo bya muganga. (TV1 Rwanda )