Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Remera, Urujeni Consolee, avuga ko uyu murambo wabonetse saa moya z’igitondo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 30 Ugushyingo 2024, ubonywe n’abaturage.
Avuga ko ubusanzwe uyu Nyirandagije, yari amaze iminsi yaragiye gusura abavandimwe be mu Murenge wa Gitoki uhana imbibe n’uwa Remera.
Abaturage bacyumva ko hari umurambo wabonetse mu cyuzi cya Kibira mu Murenge wa Rugarama na wo uhana imbibe n’uwa Remera, bihutiye kujya kureba basanga n’uw’uyu mukecuru wari waragiye gusura abavandimwe be.
Yagize ati “Amakuru y’uko yarahomye bayamenye uyu munsi nyuma y’uko mu Murenge duturanye abaturage bagaragaje ko babonye umurambo mu cyuzi bakurikiranye basanga n’uwo mukecuru wabo wari waragiye gusura abavandimwe be Gitoki.”
Umurenge wa Rugarama ngo wahise ujyana umurambo ku bitaro bya Kiziguro kugira ngo ukorerwe isuzumwa ariko n’abo mu muryango we bakaba bakurikiranye ku buryo bamaze kuwugeza mu rugo rwe ndetse bakaba barimo kwitegura gushyingura.
Urujeni avuga ko n’ubwo bitakwemeza neza ariko ngo amakuru abaturage batanga y’uko yaba yaratwawe n’umuvu w’amazi y’imvura nayo yahabwa ishingiro kuko ngo kariya gace hamaze iminsi hagwamo imvura nyinshi kandi kakaba gaturukamo imivu myinshi kubera imisozi.
Ati “Hagati ya Remera na Gitoki ni agace k’imisozi miremire, birashoboka ko imvura ishobora kuba yaraguye ari mu nzira ataha ntiyugame, muri iyi minsi haragwa imvura nyinshi ifite imbaraga birashoboka ko ari umuvu wamutembanye.”
Yihanganishije umuryango wagize ibyago byo kubura uwabo ariko anagira inama abaturage kwirinda kugenda mu mvura no kunyura mu mivu y’amazi kuko bishobora kubatera impanuka.
Source : Kigali today