Wednesday, January 22, 2025
spot_img

Latest Posts

RSB yahaye umuburo ibigo by’amashuri bigaburira abanyeshuri amafunguro avanzemo peteroli

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Gutsura Ubuziranenge, RSB, cyihanangirije ibigo by’amashuri bitekesha peteroli biyivanga n’ibiryo by’abanyeshuri.

Ibi byagarutsweho kuri uyu wa Gatanu taliki 29 Ugushyingo 2024, ubwo u Rwanda rwifatanyaga n’Isi yose mu kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Ubuziranenge.

Benshi mu biga n’abize mu bigo by’amashuri bakunze kwinubira peteroli bumva mu mafunguro mu gihe bayafata ku ishuri.

Bikunze kugarukwaho ko amafanguro y’abanyeshuri ashyirwamo peteroli mu rwego rwo kwirinda ko yabatera inzoka zo mu nda.

Murenzi Raymond, Umuyobozi wa RSB, yamaganye ibyo guteka peteroli mu mafunguro ko nta ho bihuriye no guteka ibiryo byujuje ubuziranenge.

Murenzi yagize ati: “Ayo ni amakosa akomeye, ntabwo peteroli yagenewe gushyirwa mu biribwa, ndetse haramutse hamenyekanye n’aho ari ho abo bantu bagombye guhanwa kuko bayikoresha mu biribwa, akaba ari na byo amabwiriza y’ubuziranenge avuga.”

Akomeza agira ati: “Hari ibyo ugomba kwirinda gukoresha hari n’ibyemewe gukoreshwa bikaba byujuje ubuziranenga.”

Uyu muyobozi yavuze kandi ko ibyo kuvuga ko peteroli ivura inzoka ari ibinyoma, ashimangira ko hatangiye ubugenzuzi mu mashuri, hagamijwe guca burundu icyo kibazo kandi ibigo bizasangwamo icyo kibazo bizahanwa.

Ati’ “Nta bwo peteroli ishobora gukoreshwa mu kurinda indwara, ahubwo igira ingaruka nyinshi ku buzima bw’abanyeshuri.”

Murenzi yongeyeho ko RSB igiye gukaza ubukangurambaga mu kugaburira abanyeshuri ku mashuri hatekwa ibiribwa byujuje ubuziranenge.

Ati: “Icya mbere tuzakora ni ubukangurambaga mu gusobanura ibigomba kwirindwa, kandi dufatanyije n’izindi nzego z’ibanze, amashuri n”abandi ikizakurikiraho ni ubugenzuzi n’amategeko agashyirwa mu bikorwa.”

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

Don`t copy text!