Thursday, January 23, 2025
spot_img

Latest Posts

Hari abarimu babangamiwe n’igihe umunsi mukuru wa mwarimu uzabera

Hari bamwe mu barimu batishimiye ko umunsi wo kwizihiza umunsi mukuru mpuzamahanga wa mwarimu washyizwe ku wa Gatandatu.

Ku munsi w’ejo tariki ya 28 Ugushyingo 2024 Minisitiri w’Uburezi Joseph NSENGIMANA yagiranye ikiganiro n’Abadepite bagize Komisiyo y’Uburezi, Ikoranabuhanga, Umuco, Siporo n’Urubyiruko ku ngamba zo kuzamura uburezi mu myaka itanu (2024-2029). Muri iki kiganiro byavuzwe ko yanatangaje ko umunsi mukuru wa mwarimu uzaba ku wa Gatandatu tariki ya 14 Ukuboza 2024.

Ku ikubitiro bamwe mu batangaje iyi nkuru harimo Alphonse Twahirwa, umunyamakuru dukesha iyi nkuru yabinyujije ku rukuta rwe rwa X.

Akimara ku bitangaza hari abantu batandukanye bagaragaje amarangamutima yabo kuri iyi nkuru banyuze ku rukuta rwa X rw’uyu munyamakuru, ku rwa Minisiteri y’Uburezi ndetse hari n’abaganiye n’Umurunga.

Uwitwa Ndoli yagize ati:” Ubwo bizaba ari Samedi!! ( Ku wa Gatandatu)

Uwitwa Sir King Kimenyi Jr we yagize ati:” Ko awushyize muri Weekend ?”

Uwitwa BUNANI Jean we yagize ati:” Ese ubundi itariki nyayo yo kuri 05/10 bayivaniraho iki?

Uwitwa Gerard NDAKAZA ati:” 14 ni Saturday byakabaye nko kuri 13 vendredi kuko kuri 14 ni weekend kandi tuba dufite izindi gahunda twahapangiye( ubukwe, ibizamini kubiga weekend…) kuki bitajya kuri 13?”

Uwitwa Felix KABAGO we ati:” Ubwo twebwe abadive tuzawizihiza le 15/12 ntakibazo.”

Uwitwa Inturusu we yagize ati:” Ntibyavamo.”

Uwitwa La Voix de l’Enseignement kuri X nawe yagize ati:” Uyu munsi mukuru rwose wateguwe abarimu barimo bategura cyangwa bakosora ibizamini bisoza igihembwe cya mbere ntuzaryoha neza . Kuko wari ukwiye gushyirwa inyuma gato ibizamini bisoza igihembwe cya 1 birangiye. Burya nibwo umurezi wamuryohera kurushaho rwose.”

Hari n’abandi barimu twaganiriye haba hanze ya ” micro” ndetse n’abatifuje ko imyirondoro yabo itangazwa, ariko abenshi muri bo, bahuriza ku kuba umunsi wo ku wa Gatandatu ubangamye.

Hari abagira bati:” Uyu ni wo munsi tuba tubonye wo gusura imiryango yacu nyuma y’icyumweru cyose tutahakandagira.”

Abandi nabo nk’abatuye mu byaro bo bavuga ko muri iki gihe cy’ibagara ry’imyaka ari wo mwanya baba babonye wo kwita ku myaka bahinze bigoranye kuboneka mu munsi wa mwarimu.

Umunsi mpuzamahanga wa mwarimu ubusanzwe uba ku itariki ya 05 Ukwakira buri mwaka ku isi yose, ariko mu Rwanda ukunze kwizihizwa nyuma y’iyi tariki.

Ubusanzwe inshuro nyinshi uyu munsi wajyaga uba mu minsi y’akazi abarimu bakora ku bigo byo mu murenge umwe, bagahurira ahantu hatoranyijwe bakaganira, bagasangira bagasabana.

Gusa hari n’abajya banenga hamwe na hamwe uburyo uyu munsi ukorwamo aho bawufata nk’umunsi wo kwishimira umurimo bakora ndetse n’umusaruro wavuye mu mitsindire y’abanyeshuri bigisha, ariko ugasanga ahabonetse umusaruro mubi ni umwanya wo kubanenga no kubahutaza ibyari umunsi mukuru bigahinduka uburakari kuri bamwe.

Loading

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

Don`t copy text!