Thursday, January 23, 2025
spot_img

Latest Posts

Gasabo -Rusororo:Abaturage basenyewe n’imvura yaguye baratabaza

Umujyi wa Kigali Akarere ka Gasabo mu murenge wa Rusororo Abaturage bo mu tugari tubiri mu tugize uyu murenge wa Rusororo ari two Mbandazi na Gasagara  baratabaza nyuma yaho ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu tariki 27 Ugushyingo 2024, Umuyaga uvanze n’imvura ndetse n’amahindu yasambuye amazu menshi ikangiza imyaka.

Amakuru agera ku UMURUNGA.COM avuga ko ahagana saa kumi  z’umugoroba  haguye imvura yari irimo urubura n’umuyaga mwinshi maze ibisenge by’amazu birasambuka amabati araguruka agwa mubiti ayandi hasi.

Mu kagari ka Gasagara  midugudu itatu hasenyutse  amazu amaze kubarurwa ko yasenyuyse ni 9  kubarura amazu yangiritse birakomeje.

Amakuru UMURUNGA.COM twamenye ni uko i Gasagara yaguye mu mudugudu wa Rugagi,Agatare na Kamasasa ariko amazu amaze kubarurwa ni 9 yo mu mudugudu wa Rugagi.

Abasenyewe babaka bahise bajya gucumbikirwa mu baturanyi babo, bakaba batabaza ko bafashwa kuko basigaye iheruheru.

UMURUNGA.COM Twifuje kumenya niba Umujyi wa Kigali bakimenye maze tuvugana n’Umuvugizi w’umujyi wa Kigali Madamu Emma Claudine Ntirenganya maze atubwira ko iki kibazo bakimenye bari kugikurikirana.

Yagize ati:”Yego turabikurikirana turebe uko bihagaze.”

Yakomeje agira inama abaturage abasaba gukomeza kwirinda Ati:”Tubasaba gukomeza kwirinda cyane cyane no gusuzuma aho umuntu atuye, kugira ngo niyo yaba ari ahantu hashyira ubuzima mu kaga ahimuke.”

Akomeza abasaba gukomeza gutera ibiti no kugira isuku.
Yagize ati:”Turasaba gukomeza gutera ibiti,tukabasaba  gukomeza kugira isuku kuko amacupa ya parasite nayo ari mubintu bituma imiyoboro y’akazi iziba.”

Yijeje abasenyewe ko barabikurikira bakagira icyo bafashwa :”Turakomeza kubikurikirana n’inzego zibanze  turebe ko bamwe twaba dushobora kubafasha nk’umujyi wa Kigali hari ni icyo bafashwa na Minisiteri ishinzwe ibiza.”

Iyi mvura iguye mu gihe hakunzwe gutangwa ubutumwa bu burira ko imvura izagwa irimo umuyaga mwinshi bagasaba  abaturage kuzirika ibisenge by’amazu neza birinda ko byatwarwa n’imvura.

Umuyaga wahiritse insina imyaka myinshi iragwa.
Imvura yaguye irimo urubura rw’inshi cyane

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

Don`t copy text!