Buri mwaka urwego gishinzwe rushinzwe imiyoborere RGB , bakora icyegeranyo cy’ishusho y’uko abaturage babona imiyoborere n’imitangire ya serivisi.
Dore uko abaturage babona imiyoborere n’imitangire ya serivisi mu ntara y’iburasizuba dukurikije ubushakashatsi bwa RGB.Inkingi y’umutekano n’ituze ry’abaturage yaje ku isonga mu by’ishimirwa n’abaturage muri Raporo ya RGB ya 2024 y’Intara y’i Burasirazuba.
UKO UBUSHAKASHATSI BWAKOZWE
Citizen Report Card (CRC) ubushakashatsibukorwa buri mwaka hagamijwe kugaragaza igipimo cy’imiyoborere ibereye abaturage n’imitangire ya serivisi hashingiwe ku bitekerezo n’ibyifuzo by’abaturage.
Amanota angana na 10% y’imihigo y’Uturere aturukamuri ubu bushakashatsi CRC.
Ababajijwe bose mu Ntara bose ni 2714.
Mu Karere ka Bugesera hajijwe abaturage 409, mu Karere ka Gatsibo habajijwe 430, mu Karere Kayonza habajijwe 362, muri Kirehe habajijwe 352, akarere ka Ngoma habajijwe 316 akarere Nyagatare habajijwe 493 n’aho mu Karere ka Rwamagana habajijwe 352.
MURI IKI CYEGERANYO HIBANZWE KU BYICIRO BI TATU
Ubukungu, Imibereho myiza y’Abaturage n’Imiyoborere.
UBUKUNGU HIBANZWE KURI IBI BIKURIKIRA
Ubukungu,Ubworozi, Ibikorwaremezo, Ikoranabuhanga n’itumanaho, Ubutaka n’imiturire n’Urwego rw’Abikorera.
IMIBEREHO MYIZA Y’ABATURAGE
Uburezi, Ubuzima, isuku, Gahunda zo kuzamura imibereho no kwita kubatishoboye n’imibereho y’umuryangonyarwanda.
IMIYOBORERE
Imikorere y’inzego z’ibanze,Ubutabera, Umutekano,Iyubahirizwa ry’amahame y’imiyoborere n’icyizere ku nzego z’ubuyobozi n’uruhare rw’Abatura mu bibakorerwa.
UKO IBYICIRO BISHIMWA N’ABATURAGE
CRC 2024 yagaragaje ko abaturage bishimiye imitangire ya serivisi ku kigero cya 76.5%.Ibyiciro 9 kuri 16 biri hejuru ya 75%.Umutekano waje ku isonga n’amanota 91.3% naho serivisi z’ubuhinzi nizo zishimwa ku kigero cyo hasi cya 61.5%.
UKO SERIVISE ZIRUTANA MU MANOTA
Kwisonga haza Umutekano n’amanota 91.3% ikurikirwa n’Iyubahirizwa ry’amahame y’imiyoborere n’icyizere ku nzego z’ubuyobozi 90.2%, Uruhare rw’abaturage mu bibakorerwa ni 89.2% urwego rw’Ubutabera rwaje kumwanya wa kane 81.6%,Ubworozi bwaje ku mwanya wa Gatanu na 76.8%,Urwego rw’Abikorera ruza kumwanya wa Gatandatu na 76.7%,Urwego rw’Ubizima ruza kumwanya wa Karindwi n’amanota na 76.2%, Uburezi buza kumwanya wa munani 76.0%,ku mwanya Cyenda ni Ikoranabuhanga n’itumanaho na 75.3% , Inzego z’ibanze ziza kumwanya wa cumi na 74.9%, Umwanya wa cumi narimwe haza serivise Imibereho y’umuryango nyarwanda 74,9% ikaba inganya amanota n’inzego zibanze,kumwanya wa cumi nakabiri haza Isuku na 74.1% , Gahunda yo kuzamura imibereho yaje kumwa wa cumi na Gatatu n’amanota 74.0%, Ibikorwaremezo biza kumwanya wa cumi na Kane n’amanota 67.7% Ubutaka n’imiturire ni cumi na Gatanu n’amanota 64.2% Serivise y’Ubuhinzi iza ku mwanya wanyuma n’amanota 61.5%.
Muri rusange impuzandengo y’uko abaturage babona imiyoborere n’imitangire ya serivisi ni amanota 76.5%.
Uko abaturage babona imiyoborere n’imitangire ya serivisi hakurikijwe uturere, akarere kaza kumwanya wa mbere ni Akarere ka Huye n’amanota 84.50% aho kazamutseho amanota 9.38% mu mwaka wa 2023.
Mu gihe Akarere ka Musanze kaje kumwanya wa nyuma n’amanota 70.88% batakaje 0.09%.
Impuzandengo n’amanota 76.53% muri uyu mwaka wa 2024, Mu gihe muri Raporo y’umwaka wa 2023 yari 76.20%.
Ni mugihe mu Ntara y’i Burasirazuba ibiciro biri hasi ari Ubuhinzi, Ubutaka n’imiturire,ibikorwaremezo ibyo bikeneye kwitabwaho by’umwihariko.
Naho ibyiciro bihagaze neza ni Umutekano,uruhare rw’abaturage mu bibakorerwa, imiyoborere,ubutabera,nabyo bikeneye gukomeza kwitabwaho kugira ngo birusheho kuzamuka.