Thursday, January 23, 2025
spot_img

Latest Posts

Rwanda: Abaturage babonye imbangukiragutabara ipakirwa isima bagira ngo ni Howo (Amashusho)

Abaturage bamwe na bamwe bavuga ko bashengurwa no kubona ababyeyi bageze igihe cyo kubyara babura imbangukiragutabara zibageza ku bigo nderabuzima no ku bitaro mu gihe zimwe muri zo zikoreshwa nabi aho bigeze naho zifashishwa mu gutunda isima.

Ibi biravugwa bishingiwe ku mashusho yasakaye ku mbuga nkoranyambaga, ayo mashusho yacicikanaga hirya no hino ku mbuga nkoranyambaga agaragaza imbangukiragutabara ifite purake ya GR 856 E irimo ipakirwamo isima ibintu byatumye abatari bake bacika ururondogoro ku mbuga nkoranyambaga.

Umwe utifuje ko amazina ye amenyekana, aganira n’itangazamakuru yavuze ko atari ubwa mbere abona izi modoka zagenewe gutwara abarwayi zipakira imizigo itandukanye, yemeza ko izi modoka zahinduwe izo gupakira imizigo dore ko byagizwe akamenyero.

Yagize ati: “Nibyo koko si rimwe cyangwa kabiri mbona izi modoka zipakira imizigo ku muhanda, ntibabura no kubikora umurwayi akiyirimo,ese abayobozi babo bashoferi baba babizi cyangwa ayo yakoreye barayagabana?”

Uyu akomeza avuga ko uyu muco uri kuranga aba bashoferi adakwiriye dore ko byabateza akaga mu gihe umurwayi uri kujyanwa kwa muganga yabapfiraho barimo baripakirira imizigo.

Undi na we uvuga ko yabonye imbangukiragutabara zipakirwamo imizigo inyuranye avuga ko atiyumvisha uburyo Leta irimo irahangana no kugabanya impfu z’abana n’ababyeyi bapfa babyara, mu gihe ahubwo icyifashishwa mu gukumira ibyo bibazo kirimo gukoreshwa indi mirimo yo gutwara imizigo.

Yagize ati: “Turazi twese ko umubyeyi wavuye ku kigo nderabuzima atwawe mu mbangukiragutabara agiye kubyara uko aba ameze, kumuta cyangwa ku mudindiza mu nzira upakira imizigo baza kuguha ho ibihumbi 3000 ,ushobora kwisanga abo bombi bapfuye, akaba aribyo bibaye intandaro yo guhura n’ibibazo bitandukanye bishobora no kuzana igifungo, bagakwiye rero kubyirinda.”

Akomeza asobanura ko gukererwa kugeza umurwayi kwa muganga bishobora gutera umubyeyi kubura umwana ugasanga agejejweyo yapfuye kubera uburangare bwa Shoferi wishakiraga indamu igeretse ku yindi.

Bwiza dukesha iyi nkuru bavuga ko mu gihe bakoraga iyi nkuru batari bakabashije kumenya ba nyiri iyi mbangukiragutabara gusa amakuru akavuga ko bicyekwako yaba ari iyo mu Bitaro bya Gakoma mu karere ka Gisagara, amakuru aracyashakishwa kugira hamenyekane aho ikorera.

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

Don`t copy text!