Thursday, November 21, 2024
spot_img

Latest Posts

Umwarimu yagiye gusura umuryango we i Musanze, akihagera ahita atabwa muri yombi

Twiringiyimana Emmanuel usanzwe ari umurezi mu rwunge rw’amashuri rwa Gahengeri mu karere ka Rwamagana, kuri uyu wa Kane yagiye gusura umuryango we mu karere ka Musanze agezeyo ahita atabwa muri yombi.

Uyu mugabo w’imyaka 30 y’amavuko i Musanze ahafite umugore usanzwe ari umupolisikazi; ndetse aba bombi basanzwe bafitanye umwana umwe w’umuhungu.

Muri Nzeri uyu mwaka ni bwo Twiringiyimana yoherejwe kwigisha i Rwamagana, nyuma yo kwaka ’mutation’ imuvana kuri buri rimwe mu mashuri yo mu mujyi wa Musanze yigishagaho.

Amakuru yizewe BWIZA ifite ni uko yagiye yari asanzwe atakibana n’uriya mugore we wari utakiba mu rugo.

Amakuru atangwa n’abo mu muryango w’uyu mugabo avuga ko yari amaze iminsi yarapanze kujya i Musanze kureba umwana we.

Nyina w’uyu musore usanzwe atuye i Mbogo mu karere ka Musanze yabwiye BWIZA ko kuri uyu wa Kane ubwo Twiringiyimana yari akigera i Musanze yahise amuha ubutumwa bw’uko RIB imufashe.

Uyu mubyeyi yumvikanye yikoma umukazana we avuga ko ari we wamufungishije.

Ati: “Uwo mugore ni we wamushyirishijemo kuko nta wundi muntu Manweri baba baragiranye ibibazo mu gihe yari amaze aho”.

Amakuru agera kuri BWIZA yemeza ko Twiringiyimana yafatiwe ku ishuri ryitwa Witty Nursery School, aho yari yagiye kureba umwana.

Andi makuru kandi iki gitangazamakuru gifite ni uko atari ubwa mbere uyu mugabo afungwa, kuko muri Nyakanga uyu mwaka yamaze iminsi itatu afungiye kuri Sitasiyo ya Muhoza, nyuma y’uko umugore we amureze kumuhohotera.

Kugeza ubu ibyaha byatumye uyu mugabo atabwa muri yombi ntibiramenyekana, kuko ubutumwa BWIZA yahaye umuvugizi wa RIB imubaza amakuru arambuye ku itabwa muri yombi rye atarabusubiza.

Hagati aho ubwo iki gitangazamakuru cyavugishaga Uwera Shakira washakanye n’uriya mugabo, yahakanye ko ari we wafungishije umugabo we, ati: “ibyo sinjye wakabaye ubibaza”.

Ubwo umunyamakuru yamusobanuriraga ko umuryango w’umugabo we ari wo umushinja kumufungisha yunzemo ati: “Ibyo ni ibyanyu mwana, njye sinkunda amatiku twara ayo ngayo.”

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU