Home AMAKURU Nyanza: Ubucucike bw’abanyeshuri barenga 60 mu ishuri, imbogamizi ikomeye mu ireme ry’uburezi
AMAKURU

Nyanza: Ubucucike bw’abanyeshuri barenga 60 mu ishuri, imbogamizi ikomeye mu ireme ry’uburezi

Abatuye mu Karere ka Nyanza, bavuga ko bifuza ko ubuyobozi bw’Akarere bwakemura ikibazo cy’ibyumba by’amashuri bike ku Rwunge rw’amashuri rwa Gitovu, aho abanyeshuri barenga 60 biga mu cyumba kimwe.

Umwe mu batuye mu murenge wa Busoro, ufite abana biga ku Rwunge rw’amashuri rwa Gitovu, avuga ko kwiga bigora abana kubera ubucucike, bikaba byanagira ingaruka ku ireme ry’uburezi.

Ati: “Ikigo cy’ishuri gikeneye ibindi byumba by’amashuri, kandi ni nacyo twifuza ko ubuyobozi budufasha gukemura nibura bikajyana n’igenamigambi ry’imyaka itanu, kuko kwiga abana barenga 60 mu cyumba kimwe cy’ishuri gukurikira amasomo bibagora, bikaba byanabangamira ireme ry’uburezi.”

Undi utuye mu Murenge wa Busoro, utarashatse ko amazina ye atangazwa avuga ko ubuyobozi bukwiye gukemura ikibazo cy’ubucucike bugaragara ku Rwunge rw’amashuri rwa Gitovu nibura bukashyira mu bizakorwa mu igenamigambi ry’imyaka itanu iri imbere,.

Ati: “Ubuyobozi bw’Akarere bukwiye kudufasha ibyumba by’amashuri bikongerwa, mu rwego rwo gukemura ikibazo cy’ubucucike gituma abanyeshuri badakurikira amasomo yabo neza.”

Mu mashuri y’inshuke barenga 90 mu cyumba cy’ishuri

Naho ahandi abatuye mu Karere ka Nyanza, mu Murenge wa Mukingo ku Rwunge rw’amashuri rwa Cyerezo, mu byumba byigiramo inshuke icyumba kimwe kigamo abana 92.

Bizima Eulade utuye muri uwo Murenge wa Mukingo avuga ko ubuyobozi bwafasha mu kubaka ibindi byumba by’amashuri, kuko abana barenga 90 biga mu ishuri rimwe.

Ati: “Ubuyobozi bukwiye rwose kudufasha ririya shuri rikabona ibyumba by’amashuri bihagije, kuko wibaza ukuntu umwana muto yagira icyo amenya mu gihe ari kwigira mu cyumba kimwe n’abandi barenga 90”.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza wungirije ushinzwe iterambere ry’imibereho myiza y’abaturage Kayitesi Nadine, ashimira abaturage bagaragaje icyo kibazo, kandi ko kiri mu bigomba gushakirwa ingengo y’imari yo kugikemura muri iyi myaka iri imbere.

Ati: “Icya mbere navuga ni ugushimira abaturage bagaragaza uruhare rwabo mu kugaragaza ibikwiye kwitabwaho mu gukemura. Rero ndabizeza ko ikibazo cy’ubucucike kigaragara kuri GS Gitovu ndetse no ku bindi bigo kiri gushakirwa ingengo y’imari yo kugikemura muri iyi myaka itanu iri imbere.”

Iki kibazo cy’ubucucike kigaragara ku rwunge rw’amashuri rwa Gitovu, kikaba gishingira ku kuba ikigo gifite abanyeshuri bagera ku 1 622 naho ibyumba by’amashuri bihari bigera kuri 24, hakaba hakenewe ibyumba by’amashuri bigera kuri 35 kugira ngo nibura buri cyumba kibe kirimo abanyeshuri 45.

Loading

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Articles

AMAKURU

Gutebya uhakana cyangwa upfobya Jenoside yakorewe Abatutsi ni icyaha – Dr. Murangira B. Thierry

Dr. Murangira B. Thierry, uvugira Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, yagaragaje ko nta...

AMAKURU

Kinshasa: Abantu babarirwa mu bihumbi n’imodoka baheze ku kiraro cya N’djili

Kuva Ejo ku wa Gatandatu taliki 05 Mata 2025, abantu babarirwa mu...

AMAKURU

Ingabo za FARDC ziri kwifotoreza mu Mujyi wa Walikale zaburiwe na M23

Ihuriro Alliance Fleuve Congo, AFC, ryaburiye ingabo za Leta ya Congo, FARDC...

AMAKURU

Guverinoma y’u Rwanda itanze umucyo ku rupfu rw’Umuvugizi wayo, Alain Muku n’icyo yazize

Guverinoma y’u Rwanda yemeje ko uwari Umuvugizi wayo Wungirije, Alain Mukuralinda yitabye...

Don`t copy text!