Saturday, November 23, 2024
spot_img

Latest Posts

Abanyeshuri batanu birukanwe burundu bazira kureba amashusho ya Balthazar

Abanyeshuri batanu bigaga ku ishuri Ryisumbuye rya Lycée de Kamangala riherereye mu mujyi wa Walungu, mu Burasirazuba bwa Congo muri Kivu y’Amajyepfo, birukanwe bazira ko barebye amashusho y’urukozasoni ya Balthazar.

Balthazar Ebang Engonga, yahoze ari Umuyobozi w’Urwego rukora iperereza ku byaha bimunga ubukungu mu gihugu cya Equatorial Guinea. Akaba aherutse kumenyekana kubera amashusho y’urukozasoni yashyizwe hanze amugaragaza asambanya abagore b’abakomeye bagera kuri 400.

Abanyeshuri batanu birukanwe burundu kubera ko barebye amashusho y’urukozasoni ya Balthazar mu gihe cy’amasomo, ndetse ngo na mwarimu yari imbere yabo arimo kwigisha, nk’uko byasobanuwe n’umwe mu bayobora Lycée de Kamangala.

Yakomeje asobanura ko abo banyeshuri bareberaga ayo mashusho muri telefeno y’umwe muri bo.

Iki cyemezo cyateje impaka mu bayobozi b’ishuri, mu Cyumweru gishize, ariko birangira abana bahanwe by’intangarugero.

Aba bana bose birukanwe hagendewe ku mategeko ya kiriya kigo agenga imyitwarire y’abanyeshuri bigaga mu mwaka w’agatatu w’amashuri yisumbuye.

Izina Balthazar Ebang Engonga, riracyavugwa ku mbuga nkoranyambaga, kubera amashusho ye yagiye hanze asambanya abagore batandukanye.

Ni mu gihe hari abavuga ko amashusho ye yagiye hanze bikozwe ku bushake n’inzego z’ubutasi z’igihugu cye, mu rwego rwo kwanduza izina rye nk’umuntu washoboraga kuba yasimbura Perezida wa kiriya gihugu.

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU