Thursday, November 21, 2024
spot_img

Latest Posts

Nyarugenge: Ubuyobozi bw’ishuri rya GS Mwendo butunguje abanyeshuri ifunguro ridasanzwe

Abanyeshuri biga mu rwunge rw’amashuri rwa Mwendo riherereye mu kagali ka Mwendo, umurenge wa Kigali ho mu karere ka Nyarugenge batunguwe no kugaburirwa indyo idasanzwe

Kuri uyu wa Gatatu taliki ya 20 Ugushyingo 2024. Nibwo muri iki kigo abanyeshuri batunguwe n’ifunguro rya saa sita (Lunch) ryihagazeho mu gaciro no mu ntungamubiri aho ryari ifunguro ririho akaboga(Inyama) n’amagi.

Abanyeshuri bo bavuga ko ubuyobozi bw’ikigo bwajyaga bubabwira ko benda kurya inka ariko bakagira ngo ni ugutebya none imvugo yabaye ingiro, iyi gahunda ikaba yashimishije abanyeshuri ndetse n’ababyeyi babo.

Aho umubyeyi umwe ufite umwana wiga mu mwaka wa mbere w’amashuri yisumbuye yagize ati:”Ndabona bafashwe neza, byadushimishije, ni i Kigali koko! Ibi bintu birasobanutse nibakomereze aho.”

Nk’uko umuyobozi w’ishuri ushinzwe umutungo yavuze ko uyu munsi muri iki kigo hari harimo abanyeshuri 2248 ari nabo bariye inka, abatarya inyama bagahabwa amagi.

Iyi kandi ngo ikaba ari gahunda ngarukagihembwe ni ukuvuga ko bizajya bikorwa inshuro imwe muri buri gihembwe nk’uko byasezeranyijwe ababyeyi.

Loading

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU