Saturday, January 25, 2025
spot_img

Latest Posts

Rusizi: RIB yataye muri yombi uwafatanywe inyama y’ifumberi yishe muri Nyungwe

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, Sitasiyo ya Bweyeye rwataye muri yombi umugabo witwa Munyankindi Bernardin w’imyaka 63 y’amavuko wo mu Karere ka Rusizi, wafatanywe bimwe mu bice by’inyama y’ifumberi yishwe muri Pariki y’Igihugu ya Nyungwe, agiye kuzigurisha.

Munyankindi ni uwo mu Murenge wa Bweyeye, Akagari ka Nyamuzi ho mu Mudugudu wa Muhiza, yafashwe yerekeje mu Kagari ka Rasano, umugore we amuri inyuma, yikorereye ibice bisigaye yumvise ko umugabo afashwe, ahita atoroka akaba agishakishwa.

Uwitwa Bagabo Elysé wo muri Santere y’ubucuruzi ya Bweyeye, Munyankindi yafatiwemo, yabwiye itangazamakuru ko bitazwi niba ari we koko wagiye muri Nyungwe kwica iyo nyamaswa akayibaga inyama akazigabana n’umugore we, we agatwara amaguru yombi, umugore agatwara izisigaye, cyangwa niba yaraziguze n’uwagiye kuyica kuko ari ko avuga, iyo ataba yacungiwe hafi n’abarinzi ba pariki nta muntu wari kumenya ko azifite.

Yagize ati: “Yafashe amaguru 2 y’izo nyama ayashyira mu ishashi, ashyira mu gikapu agiheka mu mugongo nk’ugiye guhaha, umugore we izisigaye azishyira mu giseke yikorera ku mutwe nk’ugiye gusura umuntu.”

Akomeza agira ati: “Kugira ngo badafatirwa hamwe, umugabo amugenda imbere umugore amukurikiye nko mu kilometero cyose, bagiye kuzigurisha mu Kagari ka Rasano, bikekwako atari ubwa mbere babikoze, bazigurishaga n’abasanzwe babagurira.”

Bagabo yavuze ko kugira ngo bumenyekane byaturutse ku barinzi ba pariki, agira ati: “Kubera ko abarinzi ba pariki bari bamenye amakuru ko azifite, babagenze runono, babimenyesha n’izindi nzego, umugabo ageze muri santere y’ubucuruzi ya Bweyeye, bamubaza aho agiye n’ibyo afite, avuga ko agiye mu isoko rya Rasano, hari ibyo ajyanyeyo. Bamubwira gushyira igikapu hasi, basangamo inyama ahita atabwa muri yombi, umugore wari inyuma, hashobora kuba hari uwamuburiye, ahita abura n’ubu ntaraboneka.”

Bagabo yakomeje avuga ko hari n’abandi bakekwa kwica inyamaswa muri iri shyamba bakajya kuzigurisha, aho akenshi bica ifumberi, amashegeshi, amasiha, ibyondi n’izindi kuko hari n’abafatwa bagisohoka ishyamba, hakaba n’abarisohoka bafite abari hanze yaryo bagenda bavugana, inyama bakazigeza hanze yaryo, akaba ari muri ubwo buryo uyu yafashwe.

Yaboneyeho no gusaba ubuyobozi n’izindi nzego gukomeza kongera imbaraga mu kurwanya ba rushimusi kuko bica inyamaswa nyinshi, bakanagira amayeri menshi bakoresha bigorana kumenya, birengagije akamaro kanini iyi Pariki ifitiye Igihugu by’umwihariko Abanyabweyeye, harimo ibikorwa remezo begerezwa ku musaruro uyivuyemo, birimo amavururo, amazi meza, amashuri n’ibindi.

Rwango Jean de Dieu, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Bweyeye, yahamije koko ko Munyankindi yafatanywe ziriya nyama.

Yagize ati: “Ni byo yarafashwe, afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Bweyeye. Turasaba abaturage kwirinda kwangiza ubuzima bw’inyamaswa za ririya shyamba kuko ubikoze aba akoze icyaha gihanirwa bikomeye n’amategeko. Bakore ibibateza imbere bareke gukomeza kwigabiza Pariki bicamo inyamaswa kuko bitemewe.”

Yongeyeho ko “Pariki y’Igihugu ya Nyungwe ifite uburinzi, bakwiye kureka ibyo guca mu rihumye abayirinda bakayigabiza kuko atari byo, akaba ari yo mpamvu bafatwa bagahanwa, abibutsa ibyiza byayo birimo umwuka mwiza bahumeka, amadovizi yinjiza akabagarukira mu bikorwa remezo birimo amashuri, amavuriro, amazi meza, n’ibindi kandi ko uyangije aba avukije bagenzi be ibyo byiza, ndetse ubuyobozi butazahwema kubashakisha, kubafata no kubahana.”

Loading

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

Don`t copy text!