Saturday, January 25, 2025
spot_img

Latest Posts

Ab’i Bukavu bashyizwe mu kizima n’imyanda yo ku rugomero rwa Rusizi

Abatuye n’abakorera muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru mu Mujyi wa Bukavu, bararira ayo kwarika bitewe n’ibura ry’umuriro rya hato na hato riterwa n’imyanda yuzuye ku rugomero rwa Rusizi.

Urugomero rw’umuriro w’amashanyarazi rusanzwe rutanga ingufu zimurikira abatuye i Bukavu no mu bindi bice byegeranye, rwubatse ahaherereye ikidendezi cya Rusizi giherereye ku mpera z’Ikiyaga cya Kivu mu majyepfo.

Mu misozi ikikije iki kidendezi haba hanyanyagiye imyanda myinshi irimo ibikoresho bya pulasitiki, yisukamo iyo imvura iguye, ibi bisobanurwa n’abatuye i Bukavu no mu bice bihana imbibi.

Ljovy Mulemangabo, uyobora ikigo cy’ingufu z’amashanyarazi ku rwego rw’Intara, yabwiye ibiro ntaramakuru Reuters ko iyi myanda igabanya umuvuduko w’amazi, imashini zikazima.

Yagize ati: “Iyi myanda rwose ihagarika amazi. Amazi agorwa no kwinjira mu bikoresho bitanga ingufu, bikagabanya umuvuduko imashini zikenera.”

Minisitiri Didier Kabi, muri Kivu y’Amajyepfo ushinzwe kubungabunga ibidukikije n’ubukungu butabihungabanya, yatangaje ko umunsi ku wundi abakora isuku baba bakura imyanda muri iki kidendezi, ariko biba iby’ubusa.

Uyu muyobozi akomeza avuga ko abaturage bakwiye gushinga ikigo gishinzwe gukusanya imyanda mu ngo zabo kuko ngo ni cyo cyabafasha kugabanya iyinjira muri iki kidendezi.

Loading

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

Don`t copy text!