Thursday, January 23, 2025
spot_img

Latest Posts

Umunyeshuri wimuwe na CAMIS azigobotora ikizamini cya Leta?

CAMIS ( Comprehensive Assessment Management Information System). Iyi ni sisiteme igenzurwa n’Ikigo Gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri, NESA. Muri iyi sisiteme, umwarimu yinjizamo amanota ya buri munyeshuri sisiteme igakora indangamanota y’umunyeshuri. NESA yemeje ko umunyeshuri uzajya agira 50% sisiteme izajya ihita imwimura. Mu gihe habaye impinduka mu kubara amanota y’ibizamini bya Leta, haribazwa niba uyu munyeshuri azatsinda ikizamini cya Leta.

Muri CAMIS hashyirwamo amanota y’amasomo hafi ya yose yigishwa ku mashuri harimo amasomo akorwa mu kizamini cya Leta n’andi adakorwa harimo nka Siporo, Iyobokamana,Ubuhinzi, Igiswayire, Igifaransa, …Muri CAMIS hashyirwamo amanota y’amasuzumabumenyi arimo ayo mu matsinda yatanzwe mu gihe isomo ryigishwaga, hagashyirwamo amanota y’imishinga, ndetse n’amanota y’ikizamini gisoza igihembwe.

Aya masomo adakorwa mu kizamini cya Leta, nibura buri somo rikorerwa ku manota 40. Ibi rero bituma umwana witabiye ndetse agakora neza turiya dusomo duto, adutsinda tukamuzamura ku buryo usanga aguye muri ariya manota 50% nyamara wareba mu masomo akorwa mu kizamini cya Leta ugasanga yatsinzemo 1 cyangwa nta na rimwe yatsinze. Icyo gihe rero CAMIS ihita imwimura yirengagije ko amasomo yatsinze atazayakora mu kizamini cya Leta, ahubwo ayo azakora yayatsinzwe.

Ese umwana wimutse gutya bizamworohera gutsinda ikizamini cya Leta?

Biragoye ko uyu munyeshuri azabona amanota yo gutsinda ikizamini cya Leta mu gihe yimukiye kuri aya manota.

Icyakora nanone byashoboka ariko ku kigero cyo hasi.

Ese ni iki cyakorwa kugirango himuke umwana uzahuza n’izi mpinduka zo kubara amanota?

Mu mboni y’umunyamakuru wa Umurunga hakwiye gukorwa ibi bikurikira:

1.CAMIS ikwiye guhindura uburyo bwo kwimura, ikareba ku masomo akorwa mu kizamini cya Leta, ikimura umwana wayatsinze neza.

2. Iyi “Formula” yakoreshejwe mu kubara amanota y’ikizamini cya Leta ikwiye kwinjizwa muri CAMIS igakoreshwa mu kwimura umunyeshuri niba CAMIS ikomeje gukoreshwa.

Loading

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

Don`t copy text!