Tuesday, December 24, 2024
spot_img

Latest Posts

EU yemeye guha Ingabo z’u Rwanda asaga miliyari 28 RWF

Kuri uyu wa Mbere taliki 18 Ugushyingo 2024, Akanama k’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi, EU, kashyigikiye burundu inkunga ya miliyoni 20 z’amadorali ya Amerika ku ngabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bwo kurwanya iterabwoba mu ntara ya Cabo Delgado muri Mozambique.

Iyi nkunga yemejwe burundu nyuma y’inama y’Abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga bo mu bihugu biyigize yabereye i Bruxelles mu Bubiligi.

EU yasohoye itangazo igira iti: “Uyu munsi, inama yemeje gutanga inyongera ya miliyoni 20 z’Ama-Euro yiyongera ku bufasha bwari busanzwe, biciye mu kigega cya European Peace Facility, mu gukomeza gushyigikira ubutumwa bw’Ingabo z’u Rwanda mu Ntara ya Cabo Delgado muri Mozambique.”

Aya mafaranga azakoreshwa mu bijyanye n’ibikoresho ndetse n’ibikorwa byo gutwara abajya muri ubu butumwa, nk’uko EU yabyemeje.

Ushinzwe Ububanyi n’Amahanga n’Umutekano mu Muryango w’Ubumwe bw’u Burayi, Josep Borrell, yavuze ko kuba ingabo z’u Rwanda ziri i Cabo Delgado byatanze umusaruro mu kugarura amahoro muri iyi ntara.

Yagize ati: “Kuba ingabo z’u Rwanda zihari byagize uruhare rukomeye mu guhindura ibintu by’umwihariko muri iki gihe ingabo za SADC ziherutse kuva mu butumwa bwazo muri Mozambique. Iyi nyongera y’amafaranga ni ikimenyetso cy’ubushake bwa EU mu gufasha Afurika kwishakamo ibisubizo, ndetse na gahunda ihuriweho n’Isi yo kurwanya iterabwoba, azakora kandi mu nyungu za EU mu karere.”

Aya mafaranga yakabaye yaratanzwe mu minsi ishize, ariko ukutumvikana ku ngingo yo kuyaha ingabo z’u Rwanda byatumye ahanini bitewe n’ibirego rushinjwa rwo gutera RD Congo.

Ibihugu nk’u Bufaransa n’u Butaliyani biri mu byakunze gushyigikira uriya mwanzuro ni mu gihe u Bubiligi n’Ubuholandi biri mu byakunze kurwanya kuba u Rwanda rwahabwa ariya mafaranga.

Loading

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

Don`t copy text!