Sunday, January 26, 2025
spot_img

Latest Posts

Ngoma: Umukecuru w’imyaka 66 y’amavuko yishwe aciwe umutwe

Inzego z’umutekano zo mu Karere ka Ngoma, zatangiye iperereza ku rupfu rw’umukecuru w’imyaka 66 y’amavuko wishwe aciwe umutwe n’abantu bataramenyekana.

Uyu mukecuru yari atuye mu Murenge wa Rukumberi, Akagari ka Rubago ho mu Mudugudu w’Akabungo.

Amakuru agera mu itangazamakuru avuga ko umurambo wa nyakwigendera wabonywe ku wa Gatanu taliki 15 Ugushyingo ahagana saa Tanu z’amanywa, inzego z’umutekano zihita zita muri yombi abantu babiri bakekwaho ubwo bugizi bwa nabi mu gihe hakomeje iperereza ngo hamenyekane niba koko ari bo bamwishe n’icyo bamuhoye.

Ubuyobozi bw’Akarere n’inzego z’umutekano bagiye aho biciye uyu mukecuru bakorana inama n’abaturage ndetse banihanganisha umuryango. Bwasabye abaturage kujya batangira amakuru ku gihe no kurushaho kubana neza mu mahoro.

Niyonagira Nathalie, Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma, yabwiye itangazamakuru ko mu bindi basabye abaturage ari uko buri wese yaba ijisho rya mugenzi we, babasabye kandi ko n’abafitanye ibibazo by’amakimbirane babigeza ku buyobozi bukabafasha kubikemura mu mahoro.

Yagize ati: “Ubutumwa duha abaturage mbere na mbere ni ihumure, ni ukubahumuriza. Ubundi ni ukubana neza mu mahoro no kubahana buri wese akubaha ubuzima bwa mugenzi we, akirinda amacakubiri, inzangano ndetse baba bafite ibyo batumvikana bakegera inzego z’ubuyobozi zikabafasha.”

Meya Niyonagira yongeyeho ko basoje inama basaba abaturage kujya batangira amakuru ku gihe no kugira uruhare mu kwicungira umutekano.

Mu gihe iperereza rigikomeje abagabo babiri bakekwaho kugira uruhare mu iyicwa rya nyakwigendera bafungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Kibungo.

Umurambo wa nyakwigendera mbere y’uko ushyingirwa wajyanywe ku Bitaro bya Kibungo kugira ngo ukorerwe isuzuma.

Loading

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

Don`t copy text!