Biravugwa ko kuri uyu wa Gatandatu taliki ya 16 Ugushyingo 2024, mu isaka ryabaye muri gereza ya Rwamagana, habayeho ihangana ry’abagororwa n’abasirikare ndetse n’abapolisi bari bagiye kubasaka, umwe muri bo bamukura amenyo.
Kugeza magingo aya Urwego rw’u Rwanda rushinzwe igorora (RCS) ntiruremeza aya makuru, gusa rwemera ko isaka ryabayeho muri gereza zitandukanye zo hirya no hino mu gihugu.
Ibinyujije ku rubuga rwayo rwa X, RCS yagize iti: “None ku wa 16/11/2024, mu magororero atanu ya RCS habaye isaka rusange hagamijwe gusohoramo ibitemewe byose byaba birimo.”
RCS yakomeje ivuga ko mu magororero yasatswe arimo irya Muhanga, Rwamagana, Bugesera ,Huye, Nyamagabe.
RCS ivuga ko yafashe ibitemewe birimo telefoni, inzoga z’inkorano, urumogi, packmaya (imisemburo), ibyuma by’ibicurano n’ibindi.
Src: Bwiza