Wednesday, December 18, 2024
spot_img

Latest Posts

Rubavu: Hafatiwe umusirikare wa FARDC winjiranye intwaro

Mu Karere ka Rubavu hafatiwe umusirikare wo mu ngabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) witwa Niyitanga, uri mu kigero cy’imyaka 17 y’amavuko.

Amakuru aturuka mu Murenge wa Cyanzarwe avuga ko ibi byabaye mu masaha ashyira saa saba z’amanywa, muri uyu murenge, Akagari ka Rwangara ho mu Mudugudu wa Nyakabanda, kuri uyu wa gatandatu taliki 16 Ugushyingo 2024.

Aya makuru kandi yaje kwemezwa n’umwe mu bayobozi bo mu murenge wa Cyanzarwe yemeza ko amakuru bayamenye, gusa akavuga ko nta bushobozi afite bwo gutangaza iyi nkuru.

BWIZA dukesha iyi nkuru ivuga ko ifite amakuru ko uyu musirikare avuka muri uyu murenge wa Cyanzarwe, aho yafashwe n’abasirikare b’u Rwanda bo kuri Posisiyo ya Muti.

Kuva umubano wa Congo n’u Rwanda wazamo agatotsi, hakunze kumvikana ibikorwa by’ubushotoranyi ku ruhande Congo, birimo n’indege y’intambara y’iki gihugu yagiye ivogera kenshi ikirere cy’u Rwanda ndetse muri Mutarama mu 2023, yaje no kuraswa ku ibaba.

Muri Werurwe 2023, ku butaka bw’u Rwanda mu Karere ka Rubavu, harasiwe umusirikare wo mu ngabo za FARDC nyuma yo kwinjira arasa ku ngabo z’u Rwanda zicunga umutekano ku mupaka.

Muri kanama uyu mwaka, mu Karere ka Rubavu hafi y’umupaka uhuza Congo n’u Rwanda, humvikanye urusaku rw’amasasu bikekwa ko yaraswaga n’umusirikari wo mu ngabo za FARDC.

Loading

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU