Thursday, November 14, 2024
spot_img

Latest Posts

Rutsiro: Umuzamu w’ishuri arashinja Diregiteri kumwambura ibihumbi 400

Nyuma y’inkuru Umurunga twabagejejeho ya Diregiteri wari wafunzwe azira gukoresha nabi umutungo w’ikigo cy’Urwunge rw’Amashuri rwa Gihara (GS.Gihara) ubu ntameranye neza n’umuzamu wo kuri iri shuri amushinja kutamwishyura.

Umuyobozi wa GS Gihara Bwana Bizimana Seth ntavuga rumwe  n’umuzamu,aho amwishyuza amafaranga ibihumbi magana ane yakoreye yubaka uruzitiro(Cloture),rw’ikigo nawe akabihakana ko nta kazi yamuhaye.

Amakuru agera ku Umurunga ni uko Ku wa Gatanu tariki 25/10/2024 ,Komite ishinzwe umutungo yandikiye, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mukura, bamuha raporo y’uko byakemutse.

Raporo Umurunga dufitiye kopi igira iti:

“Bwana Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mukura.

IMPAMVU: Raporo y’inama y’ubuyobozi bw’ikigo n’abahagarariye komite Nshingwabikorwa yabaye ku wa 22/10/2024

Bwana,
Tubandikiye iyi baruwa kugira ngo tubagezeho raporo ku nama y’Ubuyobozi bw’ikigo n’abahagarariye komite Nshungamutungo yabaye Ku wa 22/10/2024, yari yatumiwemo abazamu Ngendahayo Sylivestre na Kubwimana Joseph igamije gusesengura no kumenya iby’amasezerano y’akazi umuzamu Ngendahayo Sylvestre agenda avuga ko yagiranye n’Umuyobozi wa GS Gihara Bizimana Seth bafatanyije n’Umushumba wa Paroise Irerwa ya Gihara Hitabatuma Joseph yo kubaka uruzitiro rw’ikigo hamwe no kureba inkomoko y’ibyo agenda arega ku karere avuga ko abayobozi b’ikigo biba ibiryo bigenewe abanyeshuri nta gihamya abifitiye.

Ku byerekeye amasezerano y’inyubako y’uruzitiro avuga yagiranye n’umuyobozi w’ikigo hamwe n’Umushumba wa Paroise Irerwa ya Gihara Hitimana Joseph, bigaragara ko abeshya kuko Umuyobozi w’ikigo adakorana amasezerano n’umuntu uwo ari we wese bitabanje kwemezwa n’inama ya komite Nshungamutungo y’ikigo. Ikindi ni uko uyu Hitimana Joseph avuga ko atigeze aba Umushumba w’iyi Paruwase Irerwa ya Gihara.Ku bijyanye n’ibyo avuga byo kwiba ibiryo,na byo ni ibinyoma yahimbye kuko nta bimenyetso bifatika yigeze agaragaza nk’umuntu wari umuzamu w’ikigo.

Ibi byose ni ibinyoma yashakaga guhimba mu rwego rwo guharabika Ubuyobozi bw’ikigo nk’uko na we ubwe yabyiyemereye mu nama yo ku wa 22/10/2024 akabisabira imbabazi avuga ko yashutswe na Kubwimana Joseph. Ibyo yasabiye imbabazi akaba ari ibi bikurikira:Guhimba amakuru y’ibinyoma, inyandiko mpimbano,ubujura,agasuzuguro.Ibi byose akaba yarabyemeye kandi akabisinyira avuga ko atazongera kubikora.

Ku mugereka w’iyi baruwa murahasanga ibyo Ngendahayo Sylvestre yasabiye imbabazi,umukono we n’urutonde rw’abitabiriye inama.

Mugire amahoro!

BIZIMANA Seth umuyobozi wa GS Gihara niwe washyizeho umukono.

Bimenyeshejwe:
-Bwana Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’akagari ka Kabuga.
-Umushumba n’Umuvugizi wa Presbytery ya RUBENGERA.
-Umushumba wa Paruwase ya Irerwa ya Gihara.

Umurunga twifuje kumenya uko uyu muzamu Ngendahayo Sylvestre avuga ku kibazo afitanye na Diregiteri  amasezerano yo kubaka igipangu.
Yagize ati:”Yego twagiranye amasezerano,aho aviriye kwitaba ku karere aza anyaka urwo rupapuro ,ndarumuha ntiyarunsubiza, ndetse ntiyanyishyura amafaranga twavuganye ibihumbi 400,000frw yo kubaka.”

Akomeza avuga ko amasezerano yari akubiyemo kubumba amatafari , gushaka amabuye,no kubaka ntabwo yumva impamvu  Diregiteri arimo kumubindikiranya akanga kumwishyura ibyo yakoze.

Arasaba Ubuyobozi bw’akarere kumwishyuriza kuko byatumye abaho nabi mu gihe yubakaga igipangu cy’ishuri nyamara ntahembwe.

Umurunga.com twavuganye na Diregiteri Bizimana Seth ahakana ko ntakazi bamuhaye ko kubaka uruzitiro kuko we ntabubasha afite bwo gutanga isoko.

Yagize ati:”Nta masezerano mfite yo kumwubakisha uruzitiro,kuko ntabwo ari umufundi, ibyo nibyo yibeshyera yihimbira ntabwo nzi ikibimutera.”

Avuga ko uyu muzamu aba ashaka guhimba ibintu,ko  mu nama baherutse kugirana yari yemeye ko agiye kwisubiraho,akareka ibintu byo guhimba no kubeshyera abantu.

Akomeza avuga ko nta muntu ukora amasezerano ya kazi kabone niyo yaba ari umuyobozi w’ishuri ntabubasha abifitiye hari komite yicara ikabyemeza igatangara uburenganzira ,hakabaho kudepoza,maze ababishaka bujuje ibisabwa bagapiganwa, ugaragaye ko ariwe ushoboye gahabwa akazi.

Diregiteri Bizimana Seth asaba ko habaho kuganiriza uyu  muzamu akareka guharabika abantu kuko atari umuco mwiza.

Mu kiganiro Umuyobozi w’Akarere ka Rutsiro Madamu Kayitesi Dative yemereye Umurunga ko iki kibazo akizi.
Yagize ati:”Njyewe iki kibazo nakigiyemo hari ikibazo cyahagaragaye cy’imicungire y’umutungo itaragendaga neza y’ibikoresho by’ubwubatsi bw’amashuri ni amakuru nari mpawe tujya kugenzura ibigendanye n’isuku n’uko bigisha ariko hari n’ikibazo cy’abazamu bavugaga ko batahembwe,gusa twasanze ari ugutindaho gato ndetse n’amasezerano yari agiye kurangira gusa twarabikemuye.”

Akomeza avuga ko ibigendanye n’urukuta  ko ari ibintu byagiye bituzura,bihirima ndetse bidasoje,ati :”Ni ibintu bitameze neza bimwe byagiye bihirima,gusa yagaragaje ko yakoreye ubushake, maze komite y’ababyeyi imusabira ibihumbi bitanu,kuko nk’umuzamu yarebaga akabona haca umuntu agashyiraho amatafari hatagira abinjira mu kigo.”

Yavuze ko ibyo Umuzamu Ngendahayo Sylvetre avuga ko yagiranye amasezerano na Diregiteri Bizimana Seth ko bitabaye, ati:” Sylvestre avuga ko yahubatse bumvikanye amafaranga na Diregiteri, twumusabye amasezerano, dusaba aho inama y’ababyeyi yaba yarabyemereje arahabura,nta kintu na kimwe gihari kibyemeza kandi ntabwo ari ibintu byubatse kuburyo wamugenera amafaranga ntabwo amafaranga ibihumbi 400 yatangwa ntacyo ushingiyeho.”

Yatanze Inama ko abantu baba bakwiriye gukomorera hamwe mu kuzamura ireme ry’uburezi, ndetse buri wese akubaha akazi akora.

Abazi iby’iki kibazo bavuga Umuyobozi w’ishuri ndetse nabo bakorana, bakwiriye gukemura iki kibazo mu bwumvikane, kuko uyu muzamu uvuga ko atazi gusoma no kwandika,akunze kujya kwandikisha impapuro agahindukira akabeshyera bamwe mubakozi ko bamwandikira nkuko muri Raporo yahawe Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mukura bigaragara ko akunze guhimba ibyaha akabisabira imbabazi bizarangira uko.

Inkuru iheruka

Rutsiro: Diregiteri yatawe muri yombi na RIB

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU