Wednesday, November 13, 2024
spot_img

Latest Posts

Ruhango: Umurambo w’uruhinja wagaragaye mu cyobo gifata amazi

Mu Murenge wa Bweramana mu Kagali ka Murama mu Karere ka Ruhango, kuwa Gatanu tariki ya 8 Ugushyingo 2024 habonetse umurambo w’uruhinja uri mu cyobo gifata amazi, hakaba hari gushakishwa uwarutayemo.

Bamwe mu baturiye aho umurambo wabonetse bavuga ko umubyeyi warutaye akwiye gushakishwa akaryozwa ubu bugome yakoze.

 

Umwe mu baturiye aho umurambo w’urwo ruhinja wabonetse, avuga ko bababajwe no kumenya iyo nkuru mbi aho avuga ko ari igikorwa cy’ubunyamaswa.

 

Ati: ” Hari mu ma saa cyenda z’igicamunsi nibwo numvise ko hari umurambo ubonetse mu cyobo gifata amazi y’umuturanyi noneho nanjye njya kureba nsanga ni uruhinja bishoboka ko rwatawemo n’umubyeyi warubyaye.”

 

Akomeza asaba inzego z’ubuyobozi gushakisha uwakoze ayo mahano akaryozwa icyaha cyo kwica uwo yabyaye.

 

Ati: ” Inzego z’ubuyobozi zikwiye kudufasha gushaka umubyeyi gito wihekuye, akajugunya uriya muziranenge, ku buryo yakanirwa urumukwiye.”

 

Undi muturage wahaye amakuru Imvaho Nshya dukesha iyi nkuru, avuga ko ibyakozwe n’uwo mubyeyi wihekuye bidakwiye kubaho mu gihugu cy’u Rwanda.

 

Ati: ” Ni amahano rwose adakwiye kuvugwa mu gihugu cyacu, kuko uriya mubyeyi ni umugome w’umwicanyi, ku buryo akwiye gushakishwa akagezwa imbere y’ubutabera akabazwa amaraso y’uriya muziranenge yavukije ubuzima.”

 

Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu mu Ntara y’Amajyepfo SP Emmanuel Habiyaremye, amakuru yahaye Imvaho Nshya avuga ko iperereza ryatangiye kugira ngo uwakoze icyaha cyo kujugunya uriya mwana afatwe.

Yanavuze ko uwo murambo wakuwemo ukajyanwa ku bitaro bya Gitwe mu gihe iperereza ryatangiye.”

Loading

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU