Home AMAKURU Yakatiwe n’inkiko Gacaca arahunga, none yafatiwe ku mupaka wa Rusumo yari agarutse yiyoberanyije
AMAKURU

Yakatiwe n’inkiko Gacaca arahunga, none yafatiwe ku mupaka wa Rusumo yari agarutse yiyoberanyije

Uwitwa Harindintwari Niyongana Innocent w’imyaka 69 y’amavuko nyuma y’imyaka myinshi yihisha ubutabera kubera ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi 1994 akurikiranyweho, yafatiwe mu Karere ka Kirehe ku mupaka wa Rusumo.

Uyu mugabo ukomoka mu Karere ka Gisagara, Umurenge wa Muganza, Akagari ka Rwamiko ho mu Mudugudu wa Akarubumba,yaje avuga ko atahutse avuye mu gihugu cya Malawi aho yakoreraga ubucuruzi kuva mu mwaka wa 2009.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, SP Hamdun Twizeyimana, yavuze ko aya makuru uyu mugabo yatanze atari ukuri kuko mu mwaka wa 2006, urukiko Gacaca rwo mu Murenge wa Muganza mu Karere ka Gisagara, rwamuhamije ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi 1994, rumukatira igifungo cy’imyaka 25 kubera uruhare yagize muri Jenoside.

Yagize ati: “Mu makuru yatanze we ubwe, yavuze ko yakatiwe na Gacaca ariko ahungutse aje mu gihugu avuye muri Malawi aho yakoreraga ubucuruzi, ubu inzego z’umutekano zamucumbikiye kuri sitasiyo ya RIB Kirehe kugira ngo azakurikiranwe kuri ibyo byaha.”

Harindintwari yakatiwe n’inkiko Gacaca mu mwaka wa 2006, akomeza kwihishahisha aza kuva mu Rwanda mu mwaka wa 2009 abanza guca muri Tanzania akomereza muri Malawi.

Loading

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Articles

AMAKURU

Joseph Kabila yatangaje ko agiye kugaruka muri Congo benshi bakeka ko aje kwiyunga kuri M23

Uwahoze ari Perezida wa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, Joseph Kabila Kabange,...

AMAKURU

Carl Wilkens wari mu Rwanda mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi yatanze ubuhamya

Ubwo habaga igikorwa Mpuzamahanga ngaruka mwaka aho Isi yose yibuka Jenoside yakorewe...

AMAKURU

Gutebya uhakana cyangwa upfobya Jenoside yakorewe Abatutsi ni icyaha – Dr. Murangira B. Thierry

Dr. Murangira B. Thierry, uvugira Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, yagaragaje ko nta...

AMAKURU

Kinshasa: Abantu babarirwa mu bihumbi n’imodoka baheze ku kiraro cya N’djili

Kuva Ejo ku wa Gatandatu taliki 05 Mata 2025, abantu babarirwa mu...

Don`t copy text!