Thursday, January 23, 2025
spot_img

Latest Posts

Nyarugenge-Kimisigara: Umugabo yahanutse ku igorofa ya kane ahita apfa

Mu Karere ka Nyarugenge haravugwa inkuru y’umugabo uri mu kigero cy’imyaka 40 y’amavuko wahanutse ku igorofa ya kane yo ku nzu izwi n’isoko ry’Inkundamahoro, bikekwa ko yiyahuye.

Ibi byabaye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 6 Ugushyingo 2024, bibera mu Murenge wa Kimisagara.

Umwe mu baturage wari aho ibi byabereye, aganira n’itangazamakuru yagize ati: “Urebye umugabo twamubonye akanya gato ameze nk’uri gukuramo inkweto, turi mu igorofa rya gatatu, umugabo yiyahuriye muri kane. Hari ababibonye bari hasi bavuza induru, umugabo yijugunye rimwe, agera hasi ahita apfa.”

Undi na we ati: “Njye nari ndi hariya hepfo ducururiza inyanya, numva abantu bavugije induru, ndebye hejuru, mbona afatishije ukuboko kumwe, nta bantu bari bamwegereye, tugiye kubona tubona ararekuye, yitura hasi.”

Gitifu w’Umurenge wa Kimisagara, Ntirushwa Christophe, yabwiye itangazamakuru ko uyu mugabo bikekwa ko yiyahuye, ariko batazi impamvu yabimuteye, ko bizamenyekana mu iperereza riri gukorwa.

Yakomeje avuga ko ” atari asanzwe akorera muri iryo soko ko ahubwo umugore we ari we usanzwe urikoreramo, batazi impamvu yahamusanze, akaza gufata icyo cyemezo.”

Gitifu Ntirushwa yaboneyeho gusaba abaturage kwirinda ikintu cyose cyatuma babura ubuzima, avuga ko ubuzima ari zahabu.

Umurambo wa nyakwigendera wajyanywe ku Bitaro bya Kacyiru kugira ngo ukorerwe isuzuma.

Gitifu Ntirushwa yavuze ko uyu mugabo wari usanzwe uzwi ku izina rya Parudo, yari atuye mu Murenge wa Bweramvura mu Karere ka Gasabo.

Andi makuru avugwa ni uko ngo nyakwigendera yari asanzwe avugwaho ibikorwa by’ubujura no gukorera ibikorwa by’urugomo abaturage batandukanye.

Si ubwa mbere kuri iyi nyubako izwi nk’Inkundamahoro humvikana abantu bahanutse bikekwa ko biyahuye.

Loading

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

Don`t copy text!