Thursday, December 26, 2024
spot_img

Latest Posts

Kirehe: Yagiye kwandikisha amanota y’ikizamini cya Provisoire basanga yakoreraga undi

Kirehe: Umusore w’imyaka 18 y’amavuko yatawe muri yombi nyuma yo kujya gukorera undi ikizamini cy’uruhushya rw’agateganyo rwo gutwara ibinyabiziga gikorerwa kuri mudasobwa ruzwi nka Provisoire.

Uyu musore yatawe muri yombi ku wa Mbere taliki 04 Ugushyingo 2024. Yafatiwe kuri site ya Kirehe isanzwe ikorerwaho ibizamini by’uruhushya rw’agateganyo bikorerwa kuri mudasobwa, iherereye mu Karere ka Kirehe mu Murenge wa Kirehe, Akagari ka Nyabikokora ho mu Mudugudu wa Rugerero.

Uyu musore akimara gufatwa yemeye ko yari yahawe ibihumbi 50 RWF n’undi muntu benda gusa kugira ngo amukorere iki kizami kuko cyari cyaramunaniye.

SP Hamdun Twizeyimana, Uvugira Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Iburasirazuba, yavuze ko kugira ngo uyu musore afatwe byaturutse ku mupolisi warebye neza Indangamuntu yari yitwaje akabona ifoto iriho itandukanye n’uko we asa.

Yagize ati: “Ejo ahagana saa tanu n’igice nibwo umusore w’imyaka 18 yaje gukora ikizamini cya Provisoire aranagitsinda. Nyuma yajyanye Indangamuntu kugira ngo yandikishe amanota ye, Umupolisi yitegereza neza iyo ndangamuntu abona ni iy’umuntu ukuze ufite imyaka 32 abona ntabwo isura isa neza neza nk’uwo musore wari ukiri muto niko guhita bamufata atangira kubazwa neza.”

SP Twizeyimana yatangaje ko uwo musore yageze aho abwiza ukuri Polisi, ababwira ko uwo muntu yari yaje gukorera ikizami yari yamwemereye ibihumbi 50 RWF, mu gihe yabasha kumukorera ikizamini cya Provisoire akagitsinda.

Yongeyeho ko uyu musore yahise ashyikirizwa Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, kugira ngo ikore iperereza anashyikirizwe Ubushinjacyaha.

Yakomeje agira ati: “Abantu bakwiriye gushyira imbaraga nyinshi mu kwiga amategeko y’umuhanda kuruta gushaka gukoresha amanyanga mu kubona ibyangombwa byo gutwara ibinyabiziga. Nibamenye ko wakoresha umwanya wawe neza ukabona uruhushya rwa burundu kuruta kwishora mu byaha byo gushaka kurubona mu buryo bunyuranyijwe n’amategeko, uzajya abirengaho rero azajya afatwa anashyikirizwe inkiko.”

SP Twizeyimana yaboneyeho no kugira inama buri wese wifuza guca muri iyi nzira ko bitazamuhira ngo kuko Polisi iri maso kandi itazemera abashaka kubona impushya zo gutwara ibinyabiziga ari uko bariganyije, avuga ko ari naho hashobora guturuka impanuka za hato na hato.

Kugeza ubu uyu musore afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Kirehe.

Loading

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

Don`t copy text!