Thursday, January 23, 2025
spot_img

Latest Posts

Abarimu bagiye guhugurwa ku bikoresho by’umuziki mu mashuri ya Leta

Umuyobozi mukuru w’Ikigo k’Igihugu Gishinzwe Uburezi bw’Ibanze mu Rwanda, REB yakiriye itsinda ry’abantu riturutse mu Buyapani baganira ku gushyigikira isomo ry’umuziki mu mashuri ya Leta.

DG Nelson MBARUSHIMANA avuza umwirongi.

Iri tsinda ryaje riyobowe na Jin KAMAMOTO umuyobozi w’umushinga w’ishuri rya YAMAHA, ryakiriwe ku cyicaro gikuru cya REB kuri uyu wa Kabiri tariki ya 05 Ugushyingo 2024.

Jin KAMAMOTO umuyobozi w’umushinga w’ishuri rya YAMAHA

Impande zombi zaganiriye ku buryo bwo gushyigikira isomo ry’umuziki mu mashuri ya Leta, binyuze mu guhugura abarimu ku buryo bwo gukoresha ibikoresho by’umuziki.

Itsinda ryaturutse mu Buyapani

Kuva ishuri ry’umuziki rya Yamaha ryatangira mu mwaka wa 1954

Ishuri ry’umuziki rya Yamaha

abanyeshuri barenga miliyoni 5 n’abarimu ibihumbi 18 baturuka ahantu harenga 4500 hatandukanye bamaze guhabwa amasomo y’umuziki.

Yamaha ifite intego yo gushishikariza abanyeshuri bose kwivumburira umuziki ndetse ikabafasha kuwuteza imbere.

Mu mashuri ya Leta mu Rwanda bigaragara ko henshi isomo ry’umuziki ridahabwa agaciro cyane ko ritigwa nk’isomo ukwaryo ngo rigire amasaha yaryo yihariye ryigishwamo ugendeye ku ngengabihe y’amasomo. Usanga rifatanye n’andi masomo nk’ubugeni n’ubukorikori.

Kubera ibikoresho by’umuziki bya ntabyo mu mashuri ya Leta biri mu bituma isomo ry’umuziki ritagihabwa agaciro mu mashuri ndetse n’ahari bike nka “Piano” zigaragara mu mashuri amwe n’amwe usanga zibera mu bubiko nta munyeshuri uzigeraho cyane ko n’abarimu ubwabo nta bumenyi cyangwa amahugurwa bahawe ku mikoreshereze y’ibyo bikoresho.

Umuziki ufite akamaro gatandukanye harimo kuzamura urwego rw’ubwenge bwibutsa, kugabanya umuvuduko w’amaraso, kugabanya “stress”, kongera ibyishimo,… By’umwihariko ku bana bifasha gukangura ubwonko bwabo bityo bakaguka mu bitekerezo bikabafasha no kwiga neza andi masomo.

Loading

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

Don`t copy text!