Home AMAKURU Inkuba yishe abantu 14 bari mu masengesho abandi 34 barakomereka
AMAKURU

Inkuba yishe abantu 14 bari mu masengesho abandi 34 barakomereka

Mu nkambi ya Palabek iherereye mu Majyaruguru ashyira Uburengerazuba bwa Uganda, haravugwa inkuru y’urupfu rw’abantu 14 barimo abana 13 bishwe n’inkuba ubwo bari bateranya bari mu masengesho.

Biravugwa ko ibi byabaye ku wa Gatandatu taliki 02 Ugushyingo 2024, ubwo zimwe mu mpunzi ziba muri iyo nkambi zari mu isengesho ry’umugoroba hari kugwa imvura.

Umuvugizi wa Polisi yo muri Uganda, Kituuma Rusoke, yavuze ko “abantu batangiye isengesho mu masaha ya Saa Kumi n’imwe z’umugoroba, byagera Saa Kumi n’imwe n’igice inkuba n’imirabyo bigakubita hagapfa abantu 14 barimo abana n’undi umwe w’imyaka 21.”

Muri iri sanganya kandi hakomerekeye abandi bantu 34 bihutanwa ku Bitaro bya Paluda kugira ngo bitabweho n’abaganga.

Muri Uganda inkuba zikunze kwibasira ahateraniye abantu benshi, nko muri Kamena 2024, abana 77 ku kigo cy’ishuri ribanza cya Oweko mu Karere ka Nebbi bakubiswe n’Inkuba.

Loading

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Articles

AMAKURU

Gutebya uhakana cyangwa upfobya Jenoside yakorewe Abatutsi ni icyaha – Dr. Murangira B. Thierry

Dr. Murangira B. Thierry, uvugira Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, yagaragaje ko nta...

AMAKURU

Kinshasa: Abantu babarirwa mu bihumbi n’imodoka baheze ku kiraro cya N’djili

Kuva Ejo ku wa Gatandatu taliki 05 Mata 2025, abantu babarirwa mu...

AMAKURU

Ingabo za FARDC ziri kwifotoreza mu Mujyi wa Walikale zaburiwe na M23

Ihuriro Alliance Fleuve Congo, AFC, ryaburiye ingabo za Leta ya Congo, FARDC...

AMAKURU

Guverinoma y’u Rwanda itanze umucyo ku rupfu rw’Umuvugizi wayo, Alain Muku n’icyo yazize

Guverinoma y’u Rwanda yemeje ko uwari Umuvugizi wayo Wungirije, Alain Mukuralinda yitabye...

Don`t copy text!