Wednesday, December 25, 2024
spot_img

Latest Posts

Uganda: Umusifuzi yaguye mu kibuga ahita apfa

Ku mugoroba wo ku wa Gatanu taliki 01 Ugushyingo 2024, Peter Kabugo wari mu basifuzi basifuraga umukino w’umunsi wa karindwi muri Shampiyona ya Uganda, yapfiriye mu kibuga ubwo yari mu bagombaga gukiranura SC Villa na UPDF.

Ako kaga kabaye ku munota 75’ ubwo uyu musifuzi warimo usifura ku ruhande rw’iburyo yituye hasi mu buryo butunguranye, ibi bishimangirwa n’amakuru ava muri iki gihugu cya Uganda.

Abaganga b’amakipe yombi bagerageje kumuha ubutabazi bw’ibanze biranga, biba ngombwa ko hitabazwa imbangukiragutabara imwihutana kwa muganga gusa ku bw’amahirwe make bamugejejeyo yamaze kwitaba Imana.

Kugeza magingo aya ntiharamenyekana icyatumye uyu musifuzi wari umaze imyaka itatu asifura mu cyiciro cya mbere yitaba Imana, gusa bigakekwa ko yaba yagiraga ikibazo cy’umutima gusa bimwe mu bitangazamakuru byo muri iki gihugu bivuga ko bishoboka ko yaba yazize indwara y’umutima.

Uyu mukino warakomeje uza kurangira SC Villa itsinze UPDF ibitego 5-0.

Loading

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

Don`t copy text!