Rubavu: Umuyobozi w’umudugudu yafatanwe inka y’injurano

Mu Karere ka Rubavu mu Murenge wa Nyakiliba mu Kagari ka Gikombe haravugwa inkuru y’Umuyobozi w’Umudugudu wa Rushubi witwa Ndagijimana Rukwene, watawe muri yombi nyuma yo gufatanwa inka yari yibwe mu Murenge wa Mudende.

Ku wa Gatatu taliki 30 Ukwakira 2024, nibwo Ndagijimana yafunzwe akekwaho kwiba inka yibwe mu rugo rw’uwitwa Nsengiyumva Alphonse utuye mu Mudugudu wa Nyabishongo, Akagari ka Ndoranyi ho mu Murenge wa Mudende.

Sinabakeka Jean de Dieu, Umusigire w’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyakiliba, yahamije ko uwo mudugudu yatawe muri yombi agashyikirizwa RIB Sitasiyo ya Kanama, agira inama abayobozi yo kutararikira iby’abandi kugeza aho babyibye.

Ati: “Ayo makuru twayamenye, inka bayimusanganye niba hari ukuntu akorana n’abajura bakaba bari bayimubikije ntabwo tubizi, ariko yashyikirijwe RIB Sitasiyo ya Kanama ubu ari gukurikiranwa. Ni ubwa mbere bibaye nta bujura yari yaraketsweho na rimwe.”

Akomeza agira ati: “Abantu b’abayobozi icyo tubashishikariza ni ukureka akaboko karekare bagakora inshingano kandi bakaba intangarugero mu byo bagomba gukora cyane cyane mu mico no mu myifatire kugira ngo abaturage babarebereho urugero rukwiye. Inka yari yibwe yo yasubijwe nyirayo.”

Itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, mu ngingo yaryo ya 166, ivuga ko uhamwe n’icyaha cy’ubujura ahanishwa igifungo kuva ku mwaka umwe ariko kitarenze imyaka ibiri, n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva kuri miliyoni imwe ariko atarenze miliyoni ebyiri, imirimo y’inyungu rusange mu gihe cy’amezi atandatu cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *