Mu Karere ka Rusizi haravugwa inkuru y’umwana w’umukobwa witwaga Fillette Nishimwe w’imyaka 15 y’amavuko, wigaga mu mwaka wa 5 w’amashuri abanza, basanze akingiranye mu cyumba amanitse mu mugozi bikekwa ko yiyahuye.
Ibi byabereye mu Mudugudu wa Gatanga mu Kagari ka Gakoni mu Murenge wa Muganza ho mu Karere ka Rusizi.
Uwageze muri uru rugo mu ma saa moya n’iminota 55, hashize iminota 5′ nyakwigendera bamujyanye kwa muganga, yabwiye itangazamakuru ko amakuru ahari ari ay’uko uwo mukobwa byavugwaga ko atwite, bagenzi be biganaga bakaba babinuganugaga ariko nyina atarabimenya, yarabimuhishe.
Yagize ati: “Abana na nyina gusa n’abavandimwe be, bikavugwa ko kwiyahura kwe kwaturutse ku nda ngo yaba yari atwite ariko yahishe nyina, bikavugwa ko hari bagenzi be bari babizi, ikaba yaba imwe mu mpamvu zo kwiyahura.”
Akomeza agira ati: “Ejo mugitondo ku wa Kabiri tariki ya 29 Ukwakira yanze kujya ku ishuri, nyina amubajije impamvu amubwira ko yumva atagishaka kwiga, amubaza ikindi yumva azakora mu buzima bwe niba yumva adashaka kwiga, umwana aramwihorera nyina aramureka, amusiga aho ajya guhinga mu Murenge wa Nzahaha aho asanzwe ahinga.”
Uwo muturanyi yongeyeho ko bucyeye ku wa Gatatu taliki 30 Ukwakira nabwo uwo mwana yanze kujya ku ishuri, nyina aramwihorera yigira guhinga kugira ngo bitabyara intonganya.
Uwo mukobwa ngo yabonye asigaye mu rugo we na karumuna ke gusa, ajya mu cyumba asanzwe araramo yari yamanitsemo umugozi arikingirana awujyamo, ako karumuna ke kamubwiye ngo agakingurire kumva ntakinguye, karakomeza karakomanga kakumva ntawe ugasubiza kandi kazi ko mukuru wako arimo, urugi runakingiye imbere.
Yagize ati: “Umwana yahise ajya guhamagara umuturanyi wabo araza na we akomanze yumva ntawe ukingura, ni bwo bahamagaye abandi bantu bose barakomanga bakumva ni nk’aho nta muntu urimo, bica urugi bamusangamo yimanitse.”
Avuga ko “umurambo wahise ujyanwa ku kigo nderabuzima cya Muganza, bawohereza ku bitaro bya Mibilizi, amakuru yamenye akavuga ko ku bitaro basanze koko umwana yari atwite, hafatwa icyemezo cyo kumushyingura, akaba yashyinguwe mu ma saa kumi z’umugoroba zo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 30 Ukwakira.”
Dr Kibiriga Anicet, Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi, yabwiye itangazamakuru ko aya makuru yayamenye, ko hagikorwa iperereza ngo hamenyekane impamvu nyayo yateye umwana w’imyaka 15 y’amavuko kwiyahura.
Yagize ati: “Amakuru twayamenye ariko haracyakorwa iperereza ngo hamenyekane icyabimuteye kuko ubundi umwana w’imyaka 15, wiga mu mashuri abanza, ufite umubyeyi anabana n’abandi bavandimwe be, nta mpamvu twumva ifatika yabimutera. Niba hari ibibazo yari afite abicecekanye cyangwa ikindi cyaba cyabimuteye, RIB iracyabikurikirana iraduha igisubizo.”
Dr Kibiriga yaboneyeho gusaba ababyeyi kurushaho gukurikirana ubuzima bw’abana babo, haba hari ibibazo bafite bakabafasha kubikemura, bakababa hafi aho kugira ngo abana nk’abo batekereze ibyo kwiyahura.