Mu Karere ka Karongi haravugwa inkuru y’abakozi hafi ya bose b’Umurenge wa Murundi basezeye ku mirimo yabo, barimo uwitwa Ntakirutimana Gaspard wari Gitifu w’uwo Murenge n’abanyamabanga nshingwabikorwa b’utugari dutatu muri dutandatu tugize uwo murenge.
Mukase Valentine, Umuyobozi w’Akarere ka Karongi, yabahamirije umunyamakuru wa RBA ukorera i Karongi, ariko yirinze kumutangariza umubare w’abasezeye n’impamvu yabateye gusezera akazi.
Mu ihuriro ry’ubumwe n’ubudaheranwa ku rwego rw’Akarere ka Karongi, haherutse kugaragazwa ikibazo cy’ihoterwa rikorerwa abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu Murenge wa Murundi.
Amakuru avuga ko abakora ibyo bikorwa bibisha babanza kubaha ibisindisha mbere yo kubagirira nabi. Mu minsi ishize hari uwishwe muri ubwo buryo.