Thursday, January 23, 2025
spot_img

Latest Posts

Kajugujugu ya FARDC yikubise ku butaka hapfiramo abari bayirimo bose

Muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, haravugwa inkuru y’indege yo mu bwoko bwa Kajugujugu y’ingabo za FARDC, yikubise ku butaka kubera ikibazo tekinike, igahitana abari bayirimo bose.

Kuri uyu wa Gatatu taliki 30 Ukwakira 2024, nibwo iyi mpanuka yabaye, amashusho agaragaza iyi ndege ya kajugujugu ishya igurumana, abaturage basakuza bavuga ko hahiriyemo abantu.

Iyi Kajugujugu ya FARDC yakoreye impanuka i Kinshasa ku kibuga cy’indege cya gisirikare cya Ndolo.

Umugaba Mukuru w’ingabo zirwanira ku butaka, Gen Fae Ngama yemeje ko abantu batatu bari muri iriya kajugujugu bose bapfuye, nk’uko byatangajwe n’itangazamakuru ryo muri Congo.

Bwa mbere byari byatangajwe ko iyi mpanuka yaguyemo umuntu umwe, ariko nyuma abandi babiri bari muri iriya ndege bapfuye bageze kwa muganga ku Bitaro byitwa Limeté.

Hari hashize akanya gato abakanishi bakoze iyi ndege yakoze impanuka, ikaba yari mu kirere basuzuma ko yakize.

Loading

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

Don`t copy text!