Wednesday, December 25, 2024
spot_img

Latest Posts

Mpano y’Impano uvugwaho gutubura amafaranga yafunzwe

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwataye muri yombi uwitwa Ngirinshuti Ezechiel usanzwe ari umuyobozi wa shene ya youtube yitwa ‘Impano y’Imana’ ari nayo mazina yari yaramaze kumenyekanaho, akekwaho ibyaha byogukoresha undi imibonona mpuzabitsina ku gahato ndetse no kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya.

Ku wa 27 Ukwakira 2024, nibwo RIB yatangaje ko yatawe muri yombi uyu witita Mpano y’Imana akurikiranyweho ibyaha byo gukoresha undi imibonona mpuzabitsina ku gahato ndetse no kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya.

Dr. Murangira B. Thierry, uvugira Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, niwe wahamije amakuru y’itabwa muri yombi rya Ngirinshuti.

Yagize ati: “Ni byo koko, yatawe muri yombi kuri ubu afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Kacyiru mu gihe dosiye ye igikorwa ngo ishyikirizwe Ubushinjacyaha.”

Ngirinshuti yari amaze igihe anakurikiranyweho gukoresha nabi imbuga nkoranyambaga, anaboneraho guha ubutumwa abakizikoresha nabi bakisanga bazikoreyeho ibyaha.

Yagize ati: “Gahunda yo kurwanya abakoresha imbuga nkoranyambaga nabi irakomeje, ntabwo bazatugamburuza, iyi gahunda izakomeza kugeza igihe abazikoresha nabi bazamenya ko zitabereho gukoreshwa ibyaha.”

Loading

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

Don`t copy text!