Amashirakinyoma ku ifoto ya Perezida Kagame imanitse mu Mujyi wa Bujumbura

Guhera ejo hashize taliki 28 Ukwakira 2024, hirya no hino ku mbuga nkoranyambaga cyane cyane mu Karere u Rwanda ruherereyemo, hari gukwirakwizwa ifoto iriho Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, ari ku cyapa kimanitse rwagati mu Mujyi wa Bujumbura. Kuri iki cyapa handitseho, amagambo yifuriza ikaze Perezida Kagame mu gihugu cy’u Burundi.

Hashingiwe ku kuba hashize iminsi u Burundi butajya imbizi n’u Rwanda, iyo foto yavugishije imbaga. Akenshi Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, yagiye agaragara mu mbwirwaruhame ze zitandukanye yikoma u Rwanda.

Kubera iyo foto, bamwe bahise batangira gukeka ko Perezida Kagame yaba agiye kugirira uruzinduko mu Burundi, gusa ukuri kwabyo guteye ukundi.

Muri iyi minsi u Burundi buri kwitegura inama ya 23 y’Abakuru b’Ibihugu bigize Umuryango w’Isoko Rusange ry’Ibihugu bya Afurika y’Iburasirazuba n’Amajyepfo, COMESA, iteganyijwe kuzabera i Bujumbura kuri uyu wa Kane tariki 31 Ukwakira 2024.

Amakuru agera ku itangazamakuru avuga ko mu rwego rwo guha ikaze ibihugu bigiye kwitabira iyi nama ya COMESA, amafoto y’abakuru b’ibihugu biwugize yashyizwe ku byapa biri hirya no hino mu mujyi wa Bujumbura. Bivuze ko n’abandi bakuru b’ibihugu bigize uwo muryango, amafoto yabo ushobora guhura nayo ku byapa byo muri uwo mujyi w’ubucuruzi i Burundi.

Uyu ni umugenzo usanzwe muri COMESA kuko ahagiye kubera inama y’abakuru b’ibihugu, bitavuze ko byanze bikunze uwo mukuru w’igihugu washyizwe ku byapa aba azitabira inama.

Amakuru avuga ko muri iyo nama u Rwanda ruzahagararirwa na Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Sebahizi Prudence.

Iyi nama igamije kwigira hamwe uburyo bwo kurushaho kwihuza ku bihugu 21 bigize uwo muryango, by’umwihariko hagamijwe guteza imbere ubucuruzi n’ubuhahirane.

Kuva mu mpera za 2023, umubano w’u Rwanda n’u Burundi watangiye kuzamo agatotsi, icyo gihugu cyo mu Majyepfo y’u Rwanda gifunga imipaka gishinja u Rwanda gukorana n’abashaka kugihungabanyiriza umutekano, ibintu u Rwanda rwateye utwatsi.

Muri Nyakanga 2024, impande zombi ziyemeje gucoca ibibazo zifitanye biciye mu biganiro. Hemejwe ko ibyo biganiro bigomba kuba bitarenze uyu mwaka. Gusa hari amakuru ni uko iyo gahunda igikomeje gusa igihe bizashyirirwa mu bikorwa ntabwo kiremezwa.

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *