Home AMAKURU Iran irakubita agatoki ku kandi nyuma y’ibitero Isiraheli yayigabyeho bikica abasirikare bayo 4
AMAKURU

Iran irakubita agatoki ku kandi nyuma y’ibitero Isiraheli yayigabyeho bikica abasirikare bayo 4

Igihugu cya Iran na Israel bikomeje kurebana ay’ingwe, aho birimo kugabanaho ibitero, noneho icyari gitahiwe ni icya Israel yagabye kuri Iran kuri uyu wa Gatanu kigahitana abasirikare 4 ba Iran.

Iki gitero cya Iran kuri Israel kuri uyu wa Gatanu taliki 25 Ukwakira 2024, cyari kigendereye gusenya inganda za Iran zikora ibitwaro bya kirimbuzi.

Ibi bihugu byombi bitungana agatoki ko kimwe gihorana intego yo gusenya kigenzi cyacyo kikagisibanganya ku isi.

Iki gitero kije gishimangira intego ya Leta ya Israel, yari yavuze ko igomba kwihorera nyuma y’uko ku italiki ya 01 Ukwakira 2024, missile 180 za Iran zarashwe na Iran mu migi ya Tel Aviv na Jerusalem, gusa icyo gihe Israel na Leta Zunze ubumwe za Amerika ziyambaje ibikoresho bisama bikanasandaza Misile maze ntihagira byinshi byangirika nk’uko Leta ya Tel Aviv yabitangaje.

Ku ruhande rwa Iran, bavuga ko ibi bitero byibasiye intara zirimo Tehran(Umurwa mukuru), Ilam na Khuzestan, gusa ngo hangiritse ibintu bikeya.

Leta Zunze ubumwe za Amerika, ihora iraririye Israel, inenyegeza umuriro Israel yakije, yatangaje ko iyi yari imyitozo myiza kandi yari igamije kwirengera.

Masoud Pereshkian, ni Perezida wa Iran, yatangaje ko ibi bitero byahitanye abasirikare ba Iran 4, kandi bagomba kwihorera.

 

Written by
UMURUNGA.com

Umurunga.com is the online digital newspaper which spreads instants and durable information.

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Articles

AMAKURU

Gutebya uhakana cyangwa upfobya Jenoside yakorewe Abatutsi ni icyaha – Dr. Murangira B. Thierry

Dr. Murangira B. Thierry, uvugira Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, yagaragaje ko nta...

AMAKURU

Kinshasa: Abantu babarirwa mu bihumbi n’imodoka baheze ku kiraro cya N’djili

Kuva Ejo ku wa Gatandatu taliki 05 Mata 2025, abantu babarirwa mu...

AMAKURU

Ingabo za FARDC ziri kwifotoreza mu Mujyi wa Walikale zaburiwe na M23

Ihuriro Alliance Fleuve Congo, AFC, ryaburiye ingabo za Leta ya Congo, FARDC...

AMAKURU

Guverinoma y’u Rwanda itanze umucyo ku rupfu rw’Umuvugizi wayo, Alain Muku n’icyo yazize

Guverinoma y’u Rwanda yemeje ko uwari Umuvugizi wayo Wungirije, Alain Mukuralinda yitabye...

Don`t copy text!