Thursday, October 31, 2024
spot_img

Latest Posts

Uganda: Umuyobozi w’inyeshyamba za Lord’s Resistance Army yakatiwe imyaka 40

Thomas Kwoyelo, wahoze ari Umuyobozi w’inyeshyamba za Lord’s Resistance Army, yakatiwe n’Urukiko rwa Uganda imyaka 40 y’igifungo.

Thomas ashinjwa ibyaha 44 birimo iby’ubwicanyi, gufata ku ngufu, gushimuta n’ibindi, gusa we byose arabihakana.

Uyu mugabo ni we muyobozi wa mbere w’Umutwe wa Lord’s Resistance Army, uburanishijwe n’Urukiko rwo mu gihugu cya Uganda.

Urukiko rwanze gukatira Thomas igihano cya burundu cyangwa icy’irupfu kuko yinjiye muri uyu mutwe akiri umwana nyuma agahinduka umusirikare.

Mu 1980 nibwo uyu mutwe wa Lord’s Resistance Army ushinjwa guhungabanya umutekano w’abaturage bo muri Uganda washinzwe.

Uyu mutwe ukunze kubarizwa mu Majyaruguru ya Uganda, unazwiho gushimuta abana ukabashora mu bikorwa bya gisirikare abandi bagafatwa ku ngufu.

Uyu Thomas Kwoyelo nawe ari mu bashimuswe ari umwana afite imyaka 12 y’amavuko, nyuma ahinduka umusirikare.

Loading

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU