Wednesday, December 25, 2024
spot_img

Latest Posts

Rulindo: Ubuyobozi bw’akarere bwasakaye inzu y’umuturage yari yasambuwe ngo hishyurwe ibirayi

Inzu y’umuturage yari yasakambuwe n’inzego z’ubuyobozi ngo haboneke indishyi y’imigozi 10 y’ibirayi byari byararindishijwe bikaza kwibwa, yasakawe n’ubuyobozi bw’Akarere ka Rulindo.

Ku wa Kane taliki 24 Ukwakira 2024, nibwo mu itangazamakuru havuzwe inkuru y’uko abakuru b’imidugudu ya Karambi na Kabeza yo mu Kagari ka Kamushenyi mu murenge wa Kisaro bari basambuye inzu ya Ndereyimana Ildephonse, kugira ngo abashe kwishyura ibirayi by’umuturage mugenzi we byibwe nyamara yari yarahawe akazi ko kubirinda.

Abaturage bo muri aka Kagari ka Kamushenyi bumvikanye bavuga iyi nkuru ko Ndereyimana yasamburiwe inzu, ku wa Kabiri taliki 22 Ukwakira 2024, nyuma y’uko mu birayi yari yarindishijwe hibwemo imigozi 10 ugereranyije yavamo ibilo 10.

Mu gukemura iki kibazo umukuru w’Umudugudu wa Karambi, Hirwa Jean Damascène ari kumwe n’ushinzwe umutekano mu mudugudu, baciye urubanza bavuga ko kugira ngo haboneke ubwishyu bagomba gusambura inzu ya Ndereyimana amabati 25 akagurishwa. Uyu mwanzuro ngo wahise unashyirwa mu bikorwa.

Nyuma y’uko iyi nkuru imenyekanye, ubuyobozi bw’Akarere ka Rulindo bwatangiye kotswa igitutu, bushinjwa kurenganya Ndereyimana.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rulindo, bubinyujije ku rukuta rwa X, bwatangaje ko nyuma yo gukurikirana iki kibazo, inzu ya Ndereyimana yongeye gusakarwa.

Buti: “Kuri ubu irasakaye, imeze neza.”

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rulindo bwashyize ku rubuga rwayo rwa X ifoto yerekana koko inzu y’uriya muturage yari yamaze gusakarwa, gusa ibijyanye n’isuku yayo inyuma ari umuti w’amenyo kuko nta cyigeze gikorwa.

Inzu ya Ndereyimana yasakawe n’ubuyobozi bw’Akarere ka Rulindo

Loading

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

Don`t copy text!