Wednesday, December 25, 2024
spot_img

Latest Posts

UPDATES: Amabwiriza yo kwirinda Virusi ya Marburg mu bigo by’amashuri yavuguruwe

Kuri uyu wa Gatanu taliki 25 Ukwakira 2024, Minisiteri y’Uburezi, MINEDUC, yatangaje amabwiriza mashya yo kwirinda Virusi ya Marburg mu bigo by’amashuri, arimo gusubukura ibikorwa byo gusura abanyeshuri biga bacumbikiwe byari biherutse gusubikwa.

MINEDUC yatangaje aya amabwiriza mashya ishingiye ku makuru atangazwa na Minisiteri y’Ubuzima, MINISANTE.

Aya mabwiriza avuga ko gusura abanyeshuri bacumbikirwa ku mashuri byasubukuwe hagendewe kuri gahunda yashyizweho n’ibigo by’amashuri bigamo.

Ibindi bikorwa byasubukuwe n’imikino ihuza ibigo by’amashuri n’ibindi bikorwa byari byarasubitswe, byemerewe gusubukura, hubahirijwe amabwiriza yo kwirinda virusi ya Marburg.

Ikindi kandi Minisiteri y’Uburezi yavuze ko “Uretse igihe byaba bisabwe na Minisiteri y’Ubuzima, ibigo by’amashuri ntibyemerewe gufata icyemezo cyihariye cyo gukoresha abanyeshuri babyigamo ibizamini byo kwa muganga.”

MINEDUC yasabye abayobozi b’ibigo by’amashuri, abarimu n’abanyeshuri gukomeza kubahiriza amabwiriza yo kwirinda Virusi ya Marburg, bibanda ku gukomeza umuco w’isuku by’umwihariko bakaraba intoki n’amezi meza n’isabune kenshi kandi neza.

Abayobozi b’ibigo by’amashuri barasabwa kandi gukomeza kugenzura igihe haba hari umunyeshuri ufite ibimenyetso by’uburwayi bwa Marburg bakihutira guhamagara nimero yashyizweho ya 114 kugira ngo ahabwe ubufasha bukwiye.

Loading

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

Don`t copy text!