Wednesday, December 25, 2024
spot_img

Latest Posts

Rwamagana: Umugabo yafatanywe urumogi asobanura aho yarukuraga

Umugabo w’imyaka 34 y’amavuko wo mu Karere ka Rwamagana, yafatanywe ikiyobyabwenge cy’urumogi rungana n’ibilro 30. Uru rumogi rwari rubitse mu nzu ye.

Ku mugoroba wo ku wa Gatatu taliki 23 Ukwakira 2024, nibwo Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’inzego z’ibanze n’abaturage, yafatiye uyu mugabo mu Murenge wa Nyakariro, Akagari ka Gishore ho mu Mudugudu wa Rusave.

SP Hamdun Twizeyimana, Uvugira Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Iburasirazuba, yavuze ko ifatwa rye ryaturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage.

Ati: “Polisi yari isanzwe ifite amakuru ko uyu mugabo ari mu bacyekwaho kuba abacuruzi ruharwa b’ikiyobyabwenge cy’urumogi, ku bw’imikoranire myiza n’abaturage baduhaye amakuru ko yaruzanye niko guhita tujyayo dusanga ruri mu nzu ye rungana n’ibilo 30.”

Akomeza avuga ko “uyu mugabo akimara gufatwa yahise yiyemerera ko asanzwe acuruza urumogi kandi ko yaruzanirwaga n’umugabo urukura mu Karere ka Gicumbi akaruha umunyonzi urumugezaho noneho nawe akarugurishiriza mu rugo iwe kuko yari afite abakiliya basanzwe bamuzi ko arucuruza.”

SP Twizeyimana yaboneyeho no gushimira abaturage batanze amakuru yatumye urwo rumogi rufatwa rutarakwirakwizwa mu baturage, ashishikariza bose kugirana imikoranire myiza yo guhashya, icuruzwa n’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge n’ibindi byaha muri rasange bihungabanya umutekano w’abaturage.

Uwafashwe yashyikirijwe Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, kugira ngo akurikiranwe mu gihe ibikorwa byo gushakisha abafatanyaga nawe bigikomeje.

SP Twizeyimana yaburiye abishora mu bucuruzi bw’ibiyobyabwenge ko uburyo n’amayeri yose bakoresha babikwirakwizamo bigenda bitahurwa kandi ko ibikorwa byo kubafata bitazigera bihagarara, abagira inama yo kubireka batarabifatirwamo.

Mu Rwanda urumogi rushyirwa ku rutonde rw’ibiyobyabwenge bihambaye aho uhamijwe n’urukiko kubikora, kubihinga, kubihindura, kubitunda, kubibika, kubiha undi cyangwa kubigurisha mu gihugu ahanishwa igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafanga arenze miliyoni 20 RWF ariko atarenze miliyoni 30 RWF.

Loading

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

Don`t copy text!