Mu Karere ka Kicukiro haravugwa inkuru y’umukobwa wakoraga mu kabari wasanzwe mu nzu yapfuye, bikekwa ko byatewe no gukuramo inda.
Aya makuru yatunguye abaturage bo mu Murenge wa Kanombe, mu Kagari ka Busanza ho mu Mudugudu wa Hope, yamenyekanye mu gitondo cyo ku wa Kabiri taliki 22 Ukwakira 2024.
BTN yabwiwe na bamwe mu baturage batuye ahasanzae umurambo wa nyakwigendera ko hari hashize iminsi 4 uyu mukobwa witwaga Byukusenge Bonnethe bamubuze, bagatangira kumushakishiriza ahantu hose bakeka ko yaba ari.
Bagize bati “Hari hashize iminsi igera kuri 4 Byukusenge twaramubuze. Twagerageje kumushakishiriza ahantu hose twakekaga ko yaba ari bamwe muri twe dukeka ko yaba yari agiye ahandi hantu atavuze.”
Abaturage bakomeza bavuga ko ku wa Kabiri hari abanyuze hafi y’umuryango w’inzu nyakwigendera yabagamo, babona amasazi ahatumukira noneho bahita batabaza abayobozi b’inzego z’ibanze ngo baze barebe igituma hatumuka ayo masazi.
Bamwe mu bayobozi b’inzego z’ibanze babwiye BTN ko bahageze bagafata icyemezo cyo kumena urugi, bageze mu nzu basanga nyakwigendera yegamye ku nzu yarapfu ndetse mu maguru ye hari uruhinja rwapfuye, ni iruhande rwe hari ibase yuzuye amaraso andi yaratembye hasi.
Bakomeje bagira bati: “Hari abaturage banyuze aho nyakwigendera yabaga batungurwa no kubona amasazi ahatumukira bahita bahamagara baduhamagara (Abayobozi) batubwira ibyo babonye noneho tuhageze duhita dufata umwanzuro wo kumena urugi ngo twinjire tugezemo dusanga ari guturuka ahari nyakwigendera wari wegamye yapfuye, uruhinja rwapfuye ndetse iruhande rwe hari ibase yuzuyemo amaraso, andi yaratembye dukeka ko yitabye Imana agerageza gukuramo inda.”
Chief Inspector of Police (CIP) Wellars Gahonzire, uvugira Polisi y’u Rwanda mu Mujyi wa Kigali, ku murongo wa telefoni yahamirije BTN iby’iyi nkuru y’incamugongo, avuga ko aya makuru bayamenye mu gihe cya saa Yine za mu gitondo. Yaboneyeho no kwihanganisha umuryango wabuze uwabo.
Yagize ati: “Nibyo koko amakuru twayamenye Saa Yine za mu gitondo, twahageze dusanga nyakwigendera yapfuye ndetse n’iperereza ryibanze ryagaragaje ko ashobora kuba yarapfuye agerageza gukuramo inda nubwo iperereza rigikomeje. Turihanganisha umuryango wa nyakwigendera.”
CIP Gahonzire yakomeje ashimira abaturage batanze amakuru, aboneraho no gusaba abaturage kwirinda ikintu icyo aricyo cyose cyaganisha ku rupfu byu mwihariko abari n’abategarugori kudafata umwanzuro ugayitse wo gukuramo inda mu gihe habayeho kuyisama kuko byabatuma bapfa ndetse ko ari igihombo yaba kuri nyina cyangwa se umwana ejo wagirira igihugu akamaro.
Mu gihe RIB ba Polisi bahise batangira iperereza kugira ngo hamenyekane imvo n’imvano y’uru rupfu, umurambo wa nyakwigendera wajyanywe ku Bitaro bya Kanyinya kugira ngo ukorerwe isuzuma.