Tuesday, December 24, 2024
spot_img

Latest Posts

Martin Mateso wabaye umunyamakuru mu Rwanda no mu Bufaransa yaguye mu Rwanda

Uwitwaga Martin Mateso wari ufite imyaka 70 y’amavuko, wabaye umunyamakuru ku bitangazamakuru bitandukanye mu Rwanda no mu Bufaransa, yitabye Imana azize umutima.

Martin Mateso yitabye Imana ku wa 20 Ukwakira 2024, aguye mu Rwanda aho yari yaje kwizihiza isabukuru y’imyaka 70 y’amavuko, ibi byatangajwe na Radiyo Ijwi rya Amerika (VOA) yabitse urupfu rwe.

Nyakwigendera yabaye umunyamakuru kuri Radiyo Rwanda, Televiziyo Rwanda na TV5 Monde yo mu Bufaransa, aho yari afite urugo kuva muri Mata 1994.

Martin Mateso ni umwe mu banyamakuru bajyanishaga uwo mwuga n’ubuhanzi. Indirimbo ze zamenyekanye cyane ni ‘Bibiyana’ n’iyitwa ‘Amagorwa yo mu rugo’.

Loading

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

Don`t copy text!